Umuhanzikazi
wo muri Tanzania yashyize agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura ye, anifuza ko
yazaba umwana mwiza. Ni nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko yaba yarabyaye imfura
ye akaba umwana we na Diamond Platinumz, uwo muhanzikazi yari yabiteye utwatsi
avuga ko yatangajwe nuko abantu bavuga ko yabyaye kandi we nk’umubyeyi atazi
iby’icyo gikorwa.
Kuri uyu wa
Kane tariki 30 Nyakanga 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Zuchu
yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza atwite avuga ko kuri ubu arimo
gufata amafunguro ya babiri aho gufata aye gusa.
Yanditse
ati: “Urukundo muri njye rukura buri munsi, kandi ndimo kurya iby’abantu
babiri. Nyamuneka uzabe umwana ushishe.”
Iby’uko
Zuchu aba yitegura kwibaruka, ubundi bikavugwa ko yibarutse byatangiye kuvugwa
mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2026 ubwo havugwaga ko hafashwe amashusho
yagaragazaga Zuchu asa n’uhisha inda icyakora icyo Zuchu yirinze kugira icyo
abivugaho.
Ni nkuru
yakiriwe neza n’abamukurikira biganjemo abazwi mu myidagaduro barimo Jasinta
Makwabe, Priscilla Ojo umugore wa Juma Jux, n’abandi bose bamwifuriza ishya
n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kuba umubyeyi.
Ayo mafoto
Zuchu yayasangije abamukurikira nyuma yuko ku wa 12 Nyakanga 2026, yatangaje ko
we na Diamond Platnumz batandukanye ndetse batangiye inzira zo gushaka gatanya,
nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.