Volleyball: Ikipe y’Igihugu yageze muri ¼ itsinze Tanzania

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-08 16:30:23 Imikino

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nzeri 2023,Nibwo i Cairo mu Misiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yatsinze iya Tanzania amaseti 3-1 mu mukino wa ? cy’Igikombe cya Afurika, ibona itike yo kwerekeza muri ¼.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu Itsinda D aho rwari inyuma ya Maroc.

Mu mukino wa ? wakinwe uyu munsi, abakinnyi b’u Rwanda bawutangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22 ya Tanzania.

Tanzania yagarukanye imbaraga mu iseti ya kabiri, mu gihe abakinnyi b’u Rwanda basaga nk’abiraye. Iyi seti yagoranye cyane Tanzania yayitahanye ku manota 29 kuri 27 y’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibasha gutsinda iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 21 ya Tanzania. Mu iseti ya nyuma, abakinnyi ba Tanzania bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye cyane ku manota 12 kuri 25 y’u Rwanda.

Related Post