Nyuma
y’iminsi myinshi harimo haba amatora yo kuri murandasi ndetse abari bahataniye
ibihembo bya Caller Tunez Awards barimo basaba abakunzi babo kubatora, ibihembo
bya MTN Caller Tunez Awards 2026 byabonye ba nyirabyo.
Mu ijoro
ryakeye ubwo hasozwaga ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, hatanzwe
ibihembo bya MTN Caller Tunez 2026 byari bimaze iminsi biri gutorerwa ari ko
n’abantu bakomeza gukoresha Caller Tunez z’abo bashyigikiye kugira ngo
bibongerere amahirwe yo kwegukana ibi bihembo.
Ni ku nshuro
ya mbere ibi bihembo byari byagutse bigahuza ibyiciro byinshi, bikaba
byaratangijwe hagamijwe guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro no guha agaciro
ibihangano by’abanyarwanda.
Icyiciro
cy’umuziki cyegukanywe na Thacien Titus
Mu cyiciro
cy’umuziki cyari gihanzwe amaso na benshi, Thacien Titus yongeye kugaragaza ko
afite igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bakoresha Caller
Tunez, yegukana umwanya wa mbere anahabwa Miliyoni 12 Frw.
Uyu muhanzi
yakurikiwe na Chorale de Kigali yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa miliyoni 5
Frw, mu gihe Chriss Eazy yabaye uwa gatatu ahabwa miliyoni 3 Frw.
Iki cyiciro
cyari gikomeye cyane, kuko cyari cyahuriyemo amazina akomeye ndetse n’abahanzi
bakiri bato bafite imbaraga, bigaragaza urwego umuziki nyarwanda ugezeho muri
iki gihe.
Gen Z Comedy
yegukanye icyiciro cy’urwenya
Mu cyiciro
cy’urwenya, itsinda rya Gen Z Comedy ni ryo ryegukanye igihembo, rihabwa
miliyoni 2 Frw. Aba basore bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu
mashusho n’ibitaramo by’urwenya bakora.
Fally Merci
na Rusine Patrick ni bo bakiriye iki gihembo hanyuma Fally Merci avuga ko “Iki
gihembo twagitwaye ku bwo gushyira hamwe nk’abanyarwenya kandi ni icyacu
twese.”
Cyprien
Hakizimana yahize abandi mu busizi n’ubutumwa
Mu cyiciro
cyahuriyemo abasizi n’abatanga ubutumwa, Cyprien Hakizimana ni we waje ku
mwanya wa mbere, ahembwa miliyoni 2 Frw. Cyprien Hakizimana ni umuvugabutumwa
mu itorero rya ADEPR.
MTN Caller
Tunez Awards si ibihembo bisanzwe, kuko bishingira cyane ku ruhare rw’abakunzi
b’imyidagaduro, aho gutora bikorwa n’abakoresha umurongo wa MTN bakoresheje
Caller Tunez bashyira ku mirongo yabo.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bukomeje gushimangira ko buzahora bushyigikira ibikorwa biteza imbere impano z’abanyarwanda, cyane cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ruri mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’umuco.
Like This Post? Related Posts