• Amakuru / MU-RWANDA

Uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro African Academy for Women in Political Leadership, ishuri rishya rigamije kongerera ubushobozi abagore bifuza cyangwa basanzwe bari mu buyobozi bwa politiki hirya no hino muri Afurika. Iki gikorwa cyabereye i Kigali ku wa 3 Kanama 2026, kikitabirwa n'abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n'inzobere mu miyoborere.

Iri shuri ryashinzwe ku bufatanye bwa African School of Governance (ASG), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ndetse na African Women Leaders Network (AWLN). Intego yaryo ni ugufasha abagore bafite intego yo kwinjira cyangwa gukomeza mu buyobozi bwa politiki kubona ubumenyi, ubujyanama n'imiyoboro ibafasha gutsinda imbogamizi bakunze guhura na zo.

Mu ijambo rye, Sahle-Work Zewde yavuze ko imyaka myinshi abagore bashakaga kujya muri politiki bagiye bahura n'imbogamizi zirimo kubura ubushobozi bwo kwiyamamaza, kutagira imiyoboro ikomeye y'ababashyigikira, iterabwoba ndetse no kubura abajyanama babafasha. Yashimangiye ko iri shuri rije guhindura iyo shusho, rikubaka uburyo buhamye bwo gutegura abayobozi b'ejo hazaza.

Yagize ati: "Mu gihe kirekire abagore binjiraga muri politiki buri wese yihanganiye inzitizi ze wenyine. Iri shuri rihinduye iyo nkuru."

Yakomeje asaba abagore bazanyura muri iri shuri kurangwa n'indangagaciro z'ubunyangamugayo, gukorera abaturage no kubaka ibigo bikomeye. Yongeyeho ko ubuyobozi budakwiye guhindura indangagaciro z'umuntu, ahubwo ko ari we ugomba guhindura uburyo ubutegetsi bukorwamo.

Yagize ati: "Umugore uhabwa ububasha aba agomba guhindura imiterere y'ubutegetsi, ariko ubutegetsi ntibuhindure kamere ye

Perezida wa African School of Governance, Francis Gatare, yavuze ko iri shuri rijyanye n'icyerekezo cyo kubaka abayobozi bafite indangagaciro kandi bashyira imbere inyungu rusange. Yagaragaje ko kuba abagore bakiri bake mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika bisaba ko habaho gahunda zihamye zo kubategura no kubafasha kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y'ibihugu.

Yasobanuye ko intego atari ugufasha abagore gutsinda amatora gusa, ahubwo ari ukubategura kugira ngo nibagera mu buyobozi bagire impinduka nziza bazana mu miyoborere no mu iterambere ry'ibihugu byabo.

Mu muhango wo gutangiza iri shuri hanashyizweho umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya UNDP na African School of Governance Foundation agamije kurishyigikira no kuriteza imbere mu gihe kirekire.

Senateri Bibiane Gahamanyi wavuze mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko uburambe bw'u Rwanda bugaragaza ko abagore bahabwa amahirwe angana n'abagabo bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu buyobozi no mu iterambere ry'igihugu. Yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira uburinganire kuko iterambere rirambye ridashoboka igihe igice kimwe cy'abaturage kidahabwa amahirwe angana.

Yongeyeho ko kwakirira iri shuri i Kigali biha abayoboke baryo amahirwe yo kwigira ku rugero rw'u Rwanda no kubaka umubano uzabafasha gukomeza gufatanya mu miyoborere y'ibihugu byabo.

Abateguye iri shuri batangaje ko icyiciro cya mbere cyakiriye abagore 40 baturutse mu bihugu 28 byo muri Afurika na Caraïbes, batoranyijwe mu basabye barenga 1,000. Mu gihe cy'ibyumweru bine bazahugurwa ku miyoborere, uburyo bwo kwiyamamaza, gushaka inkunga yo kwiyamamaza, kubaka amatsinda afatanyabikorwa, itumanaho rya politiki, amategeko n'imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro. Nyuma y'amahugurwa bazakomeza kuba mu muyoboro w'abarangije iri shuri kugira ngo bakomezanye ubufatanye n'ubujyanama.

Sahle-Work Zewde ni umwe mu bagore bafite amateka akomeye muri Afurika. Yabaye Perezida wa Ethiopia hagati ya 2018 na 2024, aba umugore wa mbere uyoboye icyo gihugu, nyuma y'igihe kinini akora mu rwego rwa dipolomasi no mu Muryango w'Abibumbye. Kuba yitabiriye itangizwa ry'iri shuri mu Rwanda bifatwa nk'ikimenyetso cy'inkunga akomeje gutanga mu guteza imbere ubuyobozi bw'abagore no kubaka abayobozi bashya bazafasha Afurika kugera ku miyoborere myiza.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments