• Amakuru / MU-RWANDA

Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Brig Gen Innocent Munyengango yujuje ibisabwa kugira ngo ayobore Sosiyete ishinzwe Serivisi z’Ubwikorezi bwo mu Kirere (Aviation Travel and Logistics Holding Ltd - ATL), nyuma yo gusuzuma no kwemeza umwirondoro we.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 4 Kanama 2026, nyuma y’uko Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari ishyikirije Inteko Rusange raporo y’isesengura ry’umwirondoro wa Brig Gen Munyengango ndetse n’imiterere ya ATL asabirwa kuyobora.

Komisiyo yasobanuye ko ATL ari ikigo gihuriza hamwe amasosiyete atanu arimo RwandAir, Rwanda Airports Company, Akagera Aviation, Rwanda Tours and Events na Rwanda Links Logistics.

Iyi sosiyete ifite inshingano zirimo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, gutanga serivisi zifasha ubwikorezi bwo mu kirere, kubika no gutwara ibicuruzwa, gutwara ubutumwa bw’abakiliya ndetse no guhugura abatwara indege.

Mu kwisobanura imbere y’Abasenateri, Brig Gen Munyengango yavuze ko yavutse mu 1971, akaba afite impamyabumenyi ya Bachelor’s mu bijyanye na Microbiology yakuye mu Buhinde, Master’s mu Mubano Mpuzamahanga yakuye muri Ghana mu 2025, ndetse n’impamyabumenyi mu by’umutekano yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021.

Yagaragaje ko mu kazi yakoze harimo inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda zirimo igenamigambi (planning), ibijyanye na logistics ndetse no kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Yanakoze ibikorwa bya logistics mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, anigisha mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari, yasuzumye umwirondoro we, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko ubunararibonye bwe mu butumwa bw’amahoro bwamuhaye amahirwe yo gukorana n’inzego zitandukanye.

Yagize ati "Murumva ko mu butumwa bw’amahoro atakoranye n’abasirikare gusa, ahubwo yanakoranye n’abasivile, cyane cyane mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga."

Brig Gen Munyengango yavuze ko amashuri yize, amahugurwa yakurikiye n’imirimo yakoze byamuhaye ubumenyi n’ubunararibonye buhagije mu micungire y’ibijyanye n’indege n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Yasobanuye ko yanakoze amahugurwa mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse akorera mu ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe iby’indege, ibintu avuga ko bizamufasha kuyobora ATL neza.

Mu byo yateganyije gukora naramuka atangiye inshingano, yavuze ko azabanza gusuzuma uko imiyoborere ya ATL ihagaze, akareba ibibazo bihari kugira ngo afatanye n’abakozi n’ubuyobozi kubikemura.

Yavuze kandi ko azita ku gusuzuma ibitabo by’umutungo wa ATL no gufata ingamba zatuma buri sosiyete iyigize ikora yunguka.

Mu bindi azashyira imbere harimo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri mu Bugesera, binyuze mu gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikoresho bikenewe biboneke ku gihe. Iki kibuga giteganyijwe kuzura mu mpera za 2027.

Yavuze kandi ko azasuzuma igenamigambi rya ATL, ibipimo by’imikorere n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo, hagamijwe kunoza umusaruro w’ikigo.

Abasenateri bamubajije n’uburyo azakemura ibibazo bikunze kuvugwa muri RwandAir, birimo gukererwa kw’ingendo no kubura kw’imizigo y’abagenzi.

Senateri Nsengiyumva yagize ati "Muzi ko abantu bakunze kuvuga ikibazo cyo gukererwa kw’indege, hakaba n’ikibazo cy’imizigo y’abagenzi bavuga ko rimwe na rimwe ibura. Ni iki muzabikoraho?"

Mu gusubiza, Brig Gen Munyengango yavuze ko azakora isuzuma ryimbitse ry’ibibazo bihari, agafatanya n’inzego bireba kubishakira ibisubizo birambye.

Yanijeje kandi ko azongera ibikorwa byo kumenyekanisha ATL n’amasosiyete ayishamikiyeho kugira ngo yongere abakiliya n’umusaruro, anashimangira ko azashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga no gukurikiza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagamijwe kunoza imiyoborere n’imicungire y’umutungo.

Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari yavuze ko nyuma yo gusuzuma umwirondoro we, yasanze afite ubumenyi, ubushobozi, ubunararibonye n’ubushake bwo kuzuza neza inshingano z’Umuyobozi Mukuru wa ATL, isaba Inteko Rusange ya Sena kumwemeza.

Abasenateri bose bagaragaje ko bashyigikiye uwo mwanzuro.

Senateri Niyomugabo yavuze ko Brig Gen Munyengango afite ubushobozi bwo gufasha igihugu kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo.

Yagize ati "Dushingiye ku isesengura rya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, turabona ari umukandida mwiza uzafasha igihugu kugera ku cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, kuko ubukerarugendo bushingira no ku bwikorezi bwo mu kirere bunoze."

Na Senateri Kitatire yashimye uburyo Komisiyo yakoze isesengura ryimbitse ry’umwirondoro wa Brig Gen Munyengango imureba imbonankubone, avuga ko byatumye Abasenateri babona amakuru ahagije abafasha gufata icyemezo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments