• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiriya no kubashimira icyizere bakomeje kuyigirira, Movit Rwanda yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ry'u Rwanda (Expo 2026) ribera i Gikondo, izanye ibiciro byihariye, impano ndetse n'udushya ku bicuruzwa byita ku ruhu n'umusatsi.

Abasuye stand ya Movit basangayo ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo kwisiga, ayo kwita ku musatsi, amasabune, lotions, shampoos n'ibindi byinshi byifashishwa mu kwita ku bwiza bw'umubiri. Muri Expo, ibyo bicuruzwa biri kugurishwa ku biciro byagabanyijwe, bikaba ari amahirwe adasanzwe ku bakiriya bifuza kugura ibicuruzwa by'umwimerere ku giciro kiboneye.

Uretse ibiciro byiza, Movit yanateguye impano ku bagura ibicuruzwa byatoranyijwe, aho abakiriya bashobora gutahana impano zitandukanye bitewe n'agaciro k'ibyo baguze. Hari kandi abakozi b'inzobere biteguye kwakira abashyitsi, kubasobanurira ibyiza bya buri gicuruzwa no kubafasha guhitamo ibihuye n'uruhu cyangwa umusatsi wabo.

Movit Rwanda ivuga ko intego yayo ari ugutanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bibereye buri wese, ari na yo mpamvu ikomeje kuzana ibisubizo bihendutse kandi byizewe ku miryango nyarwanda.

Expo 2026 ni umwanya mwiza wo guhura n'abakiriya, kumenyekanisha udushya no kubegera kurushaho. Ni yo mpamvu Movit irarikiye buri wese gusura stand yayo mbere y'uko imurikagurisha rirangira, akungukira ku biciro bidasanzwe, impano n'inama z'inzobere.

Niba uri muri Expo 2026, ntucikwe no kunyura kuri stand ya Movit Rwanda. Uzahasanga ibicuruzwa by'umwimerere, ibiciro byiza, impano ndetse na serivisi inoze igenewe buri mukiriya.















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments