Abasifuzi 27
bari gusifura irushanwa rya CECAFA
Kagame Cup 2026 riri kubera mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ku Gisozi.
Ni igikorwa
cyabaye kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’ikiruhuko cy’iri rushanwa riri kubera mu
Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2026 aho aba basifuzi baturutse mu bihugu
icyenda bose basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali
ruri ku Gisozi bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside, bakanunamira ndetse
bakanashyira indabona ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe bazira
uko bavutse.
Aba basifuzi
bitabiriye iri rushanwa baturutse mu bihugu icyenda byaryitabiriye aho buri
gihugu cyatanze abasifuzi batatu nkaho u Rwanda ruhagarariwe na Uwikunda Samuel
usifura hagati, Mutuyeyezu Dieudonne ndetsena Ishimwe Didier basifura ku
ruhande. Imikino ya nyuma ya CECAFA Kagame Cup 2026 izakinwa kuri uyu wa Gatanu
aho Saa Cyenda z’igicamunsi hazakinwa umwanya wa gatatu hagati ya Al Hilal SC
na Jamus SC mu gihe Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba Rayon Sports na Gor Mahia
zizahurira ku mukino wa nyuma, imikino yose izabera kuri Stade Amahoro.
Uretse aba basifuzi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, muri iki cyumweru kandi ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya nayo yasuye uru Rwibutso, abakinnyi, abatoza n’abandi bayigize nabo basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Like This Post? Related Posts