Umunyarwenya
Kazungu Emmanuel uzwi cyane nka Mitsutsu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura murumuna we wari umaze imyaka isaga
ibiri arwaye.
Mu gihe
cyose murumuna we yari arwaye, Mitsutsu yakunze kugaragaza ko yari
yaramwiyemeje kumwitaho no gukora ibishoboka byose kugira ngo abone ubuvuzi.
Yatangaje ko amafaranga yabonaga mu bikorwa bye byinshi yayakoreshaga mu
kwishyura ubuvuzi, ndetse ageza n'aho afata icyemezo cyo kugurisha bimwe mu byo
yari atunze kugira ngo abone amafaranga.
Mu byo
yagurishije harimo umuyoboro we wa YouTube wari uzwi nka Mitsutsu Empire ndetse
na moto ye. Icyo gihe yasobanuye ko ubuzima bw'umuvandimwe we bwari bufite agaciro
kurusha ibindi byose yari atunze, bityo ko atari kwicuza ibyo byemezo niba
byamufashaga kubona ubuvuzi bukenewe.
Murumuna wa
Mitsutsu yabanje kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nyuma aza
kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho yakomeje gukurikiranwa
n'abaganga. Nubwo ubuvuzi bwakomeje, uburwayi bwe ntibwaje gukira.
Nyuma
y'igihe kirekire umuryango urwana no kumwitaho no gushaka uburyo bwose bwo
kumufasha, yaje kwitaba Imana, asiga umuryango we n'inshuti mu gahinda
gakomeye.
Urupfu rwa
murumuna we rwashenguye benshi bakurikiranaga ibikorwa bya Mitsutsu, cyane
cyane abari bazi urugamba yari amazemo igihe rwo gushaka amafaranga yo
kumuvuza. Hari abatari bake bo ku mbuga nkoranyambaga bohereje ubutumwa bwo
kumuha ihumure no kwifatanya na we muri ibi bihe bikomeye.
Mu butumwa
yagiye atangaza mbere y'uko murumuna we yitaba Imana, Mitsutsu yagaragaje ko
urukundo rw'umuryango no gufashanya ari byo byamuhaga imbaraga zo gukomeza
guharanira ubuzima bw'umuvandimwe we.
Nubwo urwo
rugamba rwarangiye mu buryo bubabaje, benshi bakomeje kumuha ubutumwa
bw'ihumure no kumwifuriza gukomera muri ibi bihe by'icyunamo.
Imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura murumuna wa Mitsutsu iteganyijwe gutangazwa n'umuryango mu gihe bazaba bamaze kuyinoza.