Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye ubwitange, ubunyangamugayo n’umurava byaranze ubuzima bwa Senateri Mukabalisa Donatille, avuga ko yakoreye u Rwanda n’abarutuye abikuye ku mutima.
Ibi bikubiye mu butumwa bwe bwo gusezera kuri Senateri
Mukabalisa, watabarutse ku wa 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi, bukaba
bwarasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe
Bazivamo, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga
Amategeko ku wa 07 Kanama 2026.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Mukabalisa yaranzwe
n’indangagaciro zabaye inkingi y’iterambere ry’u Rwanda zirimo ubunyangamugayo,
kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano ze.
Yagize ati: "Ibyo byaterwaga n’uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano
iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni
wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa
icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange."
Perezida Kagame yagaragaje ko umurage wa Mukabalisa uzakomeza
kubaho binyuze mu bikorwa byiza yakoze no mu rugero yasigiye abakoranye na we.
Mu izina ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri
Muntu (PL), Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko Mukabalisa atari Perezida
w’ishyaka gusa, ahubwo yari umubyeyi wa benshi, umujyanama n’umurezi wahoraga
ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo
kirambye.
Yagize ati: "Muri PL, Nyakubahwa
Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi,
umujyanama, umurezi n’umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka
rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo kirambye."
Yakomeje avuga ko asigiye PL umurage ukomeye n’icyerekezo
kizafasha iri shyaka gukomeza gutanga umusanzu waryo mu kubaka no guteza imbere
igihugu.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, na we yavuze
ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bazahora bibuka Mukabalisa nk’umuyobozi
wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere inzego z’imiyoborere no gukorera
igihugu mu budahemuka.
Yagize ati: "Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, abagize Inteko
Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho.
Imirimo myiza wakoreye igihugu, umuryango wawe n’abakugiriyeho umugisha bose,
biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro."
Mukabalisa Donatille yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera
muri Nyakanga 1960. Yabaye umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza Yigenga ya
Kigali (ULK), anakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima
(OMS/WHO) ndetse n’Ishami ry’Iterambere rya Loni (UNDP), aho yamaze imyaka 16
akora imirimo itandukanye.
Yinjiye muri politiki mu 2003 atorerwa kuba Umudepite,
umwanya yabayemo kugeza mu 2008. Yabaye kandi Umusenateri hagati ya 2011 na
2013 mbere yo kongera gutorerwa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite,
awuyobora kuva mu 2013 kugeza mu 2024.
Nyuma yo gusoza manda ebyiri zemewe n’amategeko ku buyobozi
bw’Umutwe w’Abadepite, ntiyongeye kwiyamamaza mu matora ya 2024, ahubwo yagizwe
Senateri, umwanya yakomeje kugeza yitabye Imana.
Mu
buzima bwe bwose, Mukabalisa yasize amateka y’umuyobozi waranzwe n’ubwitange,
ubunyamwuga n’ubudahemuka mu gukorera igihugu, umurage uzakomeza kwibukwa
n’Abanyarwanda ndetse n’abakoranye na we.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko, umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abavandimwe, bose bahurira ku kuba Mukabalisa yari umuyobozi w’icyitegererezo waranzwe no gukorera igihugu mu bwitange.