• Amakuru / MU-RWANDA


Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko birukankanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Rutagisha Aimable, bashaka kumugirira nabi, ariko aratabarwa n’amaguru ye.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza Gitifu Rutagisha ari kwiruka ku musozi, akurikiranwa n’abantu bamwirukankanye.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Rutagisha yavuze ko abo bantu bamusanze ku irimbi, aho yari yagiye gutabara abantu bane bari bagwiriwe n’ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko ubwo yari ageze aho icyo kibazo cyabereye, umwe mu bantu bari aho yamuhaye telefoni camera ayimwereka mu maso amubuza gufotora. Nyuma yaho ngo yahise abona igikundi cy’abantu bari kumwe n’uwo wafotoraga kimwirukankanye.

Rutagisha avuga ko yagerageje guhungira ku muntu witwa Michel na we ukora ubucukuzi butemewe, ariko aho kumufasha ngo aramubwira ati: “Hama hamwe ahubwo ngufate!”

Yavuze ko yahise yikura mu maboko ya Michel, akomeza guhunga kugeza abonye ubufasha mu bandi baturage.

Ati: “Naje kumenya ko abo bantu bari bapanze umugambi wo kubeshya ko abo bantu bapfiriye mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko bakoreraga kompanyi yemewe. Bumvaga ko Gitifu atashyigikiye uwo mugambi, bityo bagategura kumugirira nabi.”

Rutagisha avuga ko impamvu bamwe mu batuye Umurenge wa Ndaro bitwara muri ubwo buryo ari ukubera ko hari abaterankunga b’ubucukuzi butemewe, barimo Abayisenga Jean Jules na Nyabyenda Emmanuel, bashinjwa kugura ayo mabuye.

Yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe n’amategeko no kutumvira ababashuka babashora muri ibyo bikorwa.

STOROFINARE na yo ivuga ko ibangamiwe

Uretse ikibazo cya Gitifu, kompanyi ya STOROFINARE ikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu Murenge wa Ndaro, ivuga ko na yo ihanganye n’ibikorwa by’abacukuzi batubahiriza amategeko.

Abayobozi b’iyi kompanyi bavuga ko abo bacukuzi bayangiriza ibikorwa, barimo gutera abashinzwe umutekano nijoro ndetse no kwangiza imiyoboro y’amazi ikoreshwa mu bushakashatsi.

Muhaya Alexis uyobora STOROFINARE, yabwiye UMUSEKE ko hari bamwe mu bashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, barimo Nyabyenda Emmanuel na Abayisenga Jean Jules, bitwaza ko bafite amasambu mu Murenge wa Ndaro bakahakorera ubucukuzi badafite ibyangombwa.

Ati: “Icya kabiri ni uko aba bantu biyitirira ubucukuzi badafite ibyangombwa, bakajya gukora ubucukuzi butemewe bagafatwa bagahanwa. Yaba Jules, Nyabyenda, Michel mukuru wa Jules ndetse n’undi witwa Mpayimana, ni bo bagumura abantu baho.”

Abashinjwa barabihakana

Ku ruhande rw’abashinjwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu Murenge wa Ndaro, bose bahakana ibyo baregwa.

Abayisenga Jean Jules yemera ko afite amasambu muri uwo murenge, ndetse ko yandikiye STOROFINARE inshuro nyinshi ayisaba kuyakoramo ubushakashatsi, ariko ngo ntiyigeze asubizwa.

Yahakanye ariko kuba yaba akorana na Nyabyenda Emmanuel cyangwa abandi mu bucukuzi butemewe.

Ati: “Ubwo bucukuzi butemewe ntabwo mburimo, nta naho mpuriye na bwo. Ibyo baba barakubwiye sinzi ibyo ari byo, ariko jyewe nta ho mpuriye na byo, nta n’ubwo mbukoramo cyangwa ngo mbushoramo amafaranga.”

Nyabyenda Emmanuel, ushinjwa kuba mu baterankunga bakomeye b’ubucukuzi butemewe muri Ndaro, na we yahakanye ibyo aregwa.

Mu butumwa bugufi yahaye UMUSEKE yagize ati: “Ibyo bintu se namwe nk’Abanyamakuru kuki ari mwebwe baza kuregera koko? Jyewe rero ndumva nkwiye kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.”

Nyabyenda ariko si ubwa mbere avugwa mu birebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahiriza amategeko. Ari mu banyamigabane ba kompanyi yitwa RUGENDABARI MINING COMPANY LTD, Akarere ka Muhanga kavuga ko yambuwe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro, ariko kompanyi igakomeza ibikorwa by’ubucukuzi.


Ubuyobozi buvuga ko iyo kompanyi yigometse ku byemezo byafashwe n’inzego zibishinzwe


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments