• Amakuru / MU-RWANDA


Inyubako izwi nka Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ibibazo by’isuku n’isukura byari byagaragaye muri iyi nyubako. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko iyi nyubako yafunguwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wumvikanye n’ubuyobozi bwayo ku ngamba zigomba gufatwa kugira ngo ibibazo by’umwanda byari byagaragaye bikemuke.

Ntirenganya yavuze ko ibibazo byagaragaye muri iyi nyubako birimo ikimoteri kitakorwaho isuku uko bikwiye, amazi yanduye atavomerwa cyangwa ngo avanwe mu buryo bwabugenewe, amakaro yangiritse, amatiyo yaturitse, ndetse n’ibibazo bijyanye no gusiga amarangi no kubungabunga inyubako. Hagaragajwe kandi ibibazo by’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro bitari bikora neza, ibintu bishobora guteza ibyago mu gihe haba inkongi.

Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bw’Inkundamahoro bumvikanye ko ibibazo bisaba imirimo irambuye bigomba kuba byakemuwe mu gihe kitarenze amezi abiri. Muri iyo gahunda harimo gusana no gusimbuza amatiyo yangiritse, gutunganya ikimoteri, gusana amakaro yangiritse, gusiga amarangi ndetse no gukemura ibibazo bijyanye n’imicungire y’amazi yanduye.

Ku bijyanye n’amazi yanduye, ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwahawe amabwiriza yo gushyiraho uburyo burambye bwo kuyatunganya no kuyavanaho mu buryo butabangamira ubuzima bw’abantu cyangwa ibidukikije. Mu gihe ubwo buryo butarashyirwaho, basabwe kuvoma amazi yanduye buri munsi, bakabikora hakoreshejwe ibikoresho n’uburyo bwabugenewe, ndetse ayo mazi akajyanwa ahabugenewe, harimo i Nduba.

Ntirenganya yavuze ko hari ibikorwa bitagomba gutegereza amezi abiri, ahubwo bigomba gukorwa buri munsi kugira ngo isuku ikomeze kubungwabungwa. Muri byo harimo gukuraho imyanda, kuvoma amazi yanduye no gukomeza kugira isuku ahantu hose hakorerwa abantu benshi. Yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo harebwe niba ibyo bumvikanyeho biri gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Iriya nyubako ikoreramo abantu benshi cyane. Igihe cyose bazajya barara bataviduye byaba bitangiye guhinduka ikibazo. Ibyo babyemeye kandi ejo barabikoze, n’uyu munsi turaza kugenzura ko babikoze.”

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko isuku nke mu nyubako ikoreramo abantu benshi ishobora guteza ibibazo birimo gukwirakwira kw’indwara, umunuko mubi, kwiyongera kw’udukoko dutera indwara ndetse no kwangirika kw’ibikorwaremezo. Amazi yanduye adatwarwa neza na yo ashobora kwanduza ibidukikije no guteza ibibazo by’isuku rusange.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwemeye gushyira mu bikorwa ibisabwa no gutangira gukemura ibibazo byari byagaragaye, Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kongera gufungura iyi nyubako. Gusa, kuba yongeye gufungurwa ntibivuze ko gahunda yo gukemura ibibazo yarangiye, kuko ubuyobozi bwayo bugomba gukomeza isuku ya buri munsi no kurangiza imirimo yose yasabwe mu gihe cy’amezi abiri.

Umujyi wa Kigali watangaje ko uzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba, hagamijwe kurinda ubuzima, isuku n’umutekano by’abantu bakorera muri iyo nyubako ndetse n’abayigana.

 

Inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu ifunze kubera umwanda


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments