• Amakuru / POLITIKI


Nibura abantu batandatu bamaze kumenyekana ko bapfuye mu bitero bikomeye u Burusiya bwagabye kuri Zaporizhzhia, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Ukraine, mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Kanama 2026. Ibyo bitero byakoreshejwemo ibisasu bya misile ndetse n’indege zitagira abapilote, bitera umutekano muke n’ibyangirika bikomeye mu bice bitandukanye by’ako karere.

Umuyobozi w’Intara ya Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yatangaje ko ibitero byasenye amazu atuyemo abantu ndetse n’izindi nyubako, bituma amashanyarazi acika mu bice bimwe na bimwe. Yavuze kandi ko ibitero byateje inkongi z’umuriro ndetse bikangiza inganda n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi.

Abashinzwe ubutabazi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu bari bashobora kuba bagwiriwe n’inyubako. Abayobozi bo muri Ukraine bavuze ko ibitero nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage no ku bikorwa remezo by’ingenzi mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje.

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, na wo wagabweho ibitero muri iryo joro. Urwego rushinzwe ubutabazi muri Ukraine rwavuze ko umuntu umwe yakomeretse nyuma y’igitero cyakoreshejwemo misile za balistique. Abayobozi bavuze ko ibitero byibasiye ahantu hatandukanye, mu gihe ingabo za Ukraine zakomeje ibikorwa byo kurinda ikirere cy’igihugu.

Ku rundi ruhande, u Burusiya na bwo bwatangaje ko bwagabweho ibitero by’indege zitagira abapilote za Ukraine. Alexander Gusev, Guverineri w’intara ya Voronezh, yavuze ko drone 15 zagabye ibitero mu turere dutanu tw’iyo ntara. Yatangaje ko umuntu umwe yapfuye, abandi babiri bagakomereka mu gace ka Novousmansky.

Gusev kandi yavuze ko drone yateye ahantu hakomeye habikwamo ibintu, bituma inyubako ebyiri zifatwa n’umuriro. Nubwo atatangaje neza icyo kigo cyakoreshwaga, ikigo cya Wildberries cyatangaje ko cyimuye imodoka zakoreshwaga mu gutwara no kugeza ibicuruzwa ku bakiriya kubera impamvu z’umutekano.

Umujyi wa Moscou, umurwa mukuru w’u Burusiya, na wo watangaje ko watewe n’umubare munini w’indege zitagira abapilote. Sergei Sobyanin, Umuyobozi w’Umujyi wa Moscou, yavuze ko drone 237 zagaragaye zerekeza mu gace ka Moscou hagati y’ijoro ryo ku wa 10 Kanama n’igitondo cyo ku wa 11 Kanama.

Sobyanin yavuze ko hafi ya zose zarashwe cyangwa zigahagarikwa zikiri kure y’umujyi, mu gihe drone 13 zo zarasenywe zimaze kwegera Moscou. Nta makuru arambuye yatanzwe ku byangijwe n’izo drone muri Moscou.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya na yo yatangaje ko ingabo zayo zarashoboye kurasa no gusenya mu kirere drone 396 zavugaga ko ari iza Ukraine, zari zateye mu turere 15 tw’u Burusiya. Icyakora, kugeza ubu ubuyobozi bwa Ukraine ntibwari bwatangaza icyo buvuga kuri ibi bitero cyangwa ngo bwemeze niba ari bwo bwabikoze.

Ibi bitero byombi bibaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, aho impande zombi zikomeje gukoresha cyane indege zitagira abapilote na misile mu bitero byibasira ibirindiro bya gisirikare, ibikorwa remezo ndetse n’ahandi hantu hafite akamaro mu ntambara. Gukomeza kwibasira ibikorwaremezo n’imijyi bituma abaturage basanzwe bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments