• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yihanangirije abategura ibirori n’ababyitabira kwirinda gukoresha cyangwa gutanga inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isoko, iburira ko abazafatirwa muri ibyo bikorwa bashobora kubihanirwa.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko urubyiruko rugizwe n’abantu 20 rufatiwe mu birori bizwi nka house party mu Mujyi wa Kigali, ruri kunywa inzoga zimwe mu ziherutse gukurwa ku isoko ry’u Rwanda kubera kutuzuza ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikomeje gufata abantu bakoresha izo nzoga mu birori bitandukanye, asaba abaturage kubyirinda.

Yagize ati: “Twatanga urugero nk’abafashwe mu Murenge wa Niboyi bafite ibirori, ariko bari kunywa inzoga zimwe zanakuwe ku isoko. Twagira ngo rero twihanangirize abaturage, abagira ibirori bitandukanye, kwirinda gukoresha inzoga zavanywe ku isoko ryo mu Rwanda. Ababikora ni ukwigomeka ku mategeko, ariko tunabibutse ko bagomba guhanwa.”

Polisi ivuga ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge kitagarukira ku bazinywa gusa, kuko hari n’inganda zagiye zifatirwa mu bikorwa byo gukora cyangwa gutunganya ibinyobwa bisembuye bidakurikije ibisabwa.

Mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, inganda ebyiri zirimo Yego Manufacturers na Kasesa Gin ziri mu ziherutse gufungwa kubera ibibazo byagaragaye ku binyobwa bisembuye byazikorerwagamo.

Muri izo nganda, harimo gukurwa ku isoko amakarito arenga 38,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuzivanaho kugira ngo zitagira ingaruka ku buzima bw’abazikoresha.

Polisi igiye gukaza ingamba ku myitwarire mibi mu rubyiruko

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko igiye gukomeza guhangana n’imyitwarire mibi ikomeje kugaragara mu rubyiruko, cyane cyane ijyanye n’ubusinzi ndetse n’ibikorwa bikorwa mu birori, mu tubari no mu tubyiniro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko urubyiruko rutagomba gutwikira imyitwarire mibi inyuma y’izina ry’uko ari urubyiruko rw’iki gihe.

Yagize ati: “Ntabwo tuzareka abantu bafite imyitwarire mibi bagaterwa n’ikintu bita ‘gutwika,’ hanyuma bakarangiza bavuga ngo ni uko urubyiruko rw’iki gihe rumeze.”

Polisi kandi yavuze ko abafite utubari n’utubiniro bazahabwa amabwiriza agomba kubahirizwa mu bikorwa byabo, kugira ngo bafashe mu gukumira imyitwarire ishobora guhungabanya umutekano cyangwa imibereho myiza y’ababagana.

ACP Rutikanga yavuze ko imyitwarire igayitse ibera muri ibyo bibanza nayo izaba inshingano y’ababicunga.

Ati: “Abakora mu tubari, mu tubyiniro… imyitwarire mibi y’abantu ibera muri ibyo bibanza na bo izaba inshingano yabo.”

Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko izakorana n’abategura ibitaramo ndetse n’abavanga imiziki, bazwi nka DJs, mu rwego rwo gukumira ibikorwa n’imyitwarire ishobora guteza ibibazo mu bitaramo.

Izi ngamba zije mu gihe Polisi ikomeje gusaba abategura ibirori, abafite utubari n’utubiniro ndetse n’abitabira ibyo bikorwa, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibinyobwa bitemewe cyangwa bishobora guteza ibibazo ku buzima.


Urubyiruko 20 rwafatiwe muri ‘house party’i Kigali ruri kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zavanywe ku isoko

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments