Umuhanzi
Mugisha Benjamin uzwi nka, The Ben, yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy aho
yagarutse ku bintu bitandukanye birimo n’ubuzima bwe bw’ubuto cyane cyane
ibyamuranze ubwo yari akiri umunyeshuri.
Yabigarutseho
mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, aho
yaganirije bakitabiriye biganjemo urubyiruko ku ngingo zitandukanye,
anaboneraho kubakangurira kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.
Iki gitaramo
cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka ine Gen-Z Comedy Show imaze
itanga urwenya n’imyidagaduro ku bakunzi bayo.cyitabiriwe kandi n’ibindi byamamare byinshi mu Rwanda ndetse n’abanyarwenya nka Pirate, Umushumba,
Muhindee wanakiyoboye, Lucky Baby, Kaduhire Kadudu, Rumi, Inkirigito Clement,
Musa na MC Kandii n’abandi.
The Ben
yagarutse ku buzima bwe bwo mu buto, asetsa abitabiriye igitaramo binyuze mu
nkuru z’ibyamubayeho akiri umunyeshuri ku Ishuri ryisumbuye rya Gahini.
Mu kubazwa
ikintu cyamubayeho akiri muto atajya yibagirwa, The Ben yavuze ko kimwe mu bihe
bimugaruka mu mutwe ari ubwo yigeze kuzimya amatara y’ikigo n’ibitaro
byari hafi y’ishuri.
Yagize ati
“Twagiraga itsinda twitaga Aba Blues ry’abana bakubaganaga ariko b’abahanga.
Umunsi umwe naje kuzimya amatara y’ikigo, kandi amatara y’ikigo cyacu hari
ukuntu yari ahuje n’ay’ibitaro. Ubwo mba nzimije ibitaro n’ikigo.”
Yakomeje
avuga ko umunsi wakurikiyeho bamwirukanye arataha ariko ageze i Kayonza,
agahamagara umuyobozi w’ishuri yiyita umusirikare, ndetse biramukundira
arongera yemererwa gusubira ku ishuri.
Ati
“Baranyirukanye, ndagenda ngeze i Kayonza mpamagara umuyobozi w’ishuri
nkoresheje ijwi rinini kandi nigize umusirikare. Navuze amagambo nk’atatu ya
gisirikare, ahita ambwira ati abana ni abana, mureke agaruke. Ni nde
wamwirukanye?”
Yavuze ko
yasubiye ku ishuri yagerayo agasanga umuyobozi w’ikigo ari ku muryango
akamubwira ati “ Navuganye na So sha”.
Muri iki
gitaramo kandi The Ben yasogongeje abakunzi be indirimbo ye nshya amaze iminsi
abateguza yitwa ‘Inshallah’ igaruka ku rukundo yakunze umukobwa ikoze mu buryo
bubyinitse ndetse abari aho bagaragaza ko bayishimiye ndetse bayiterezanyije
ubwuzu.