Nyuma
y'imyaka ibiri basezeranye imbere y'amategeko, Kimenyi Yves na Muyango
batangiye kuburana gatanya
Kuri uyu wa
Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, umunyezamu Kimenyi Yves na Uwase Muyango
Claudine bari mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho batangiye inzira yo
gutandukana byemewe n’amategeko.
Uru
rubanza rwabereye mu muhezo aho umucamanza atemereye abandi bantu kwinjira mu
cyumba cy’iburanisha.
Abitabiriye
iburanisha bavuga ko ryamaze iminota micye cyane, nyuma y’uko bombi baganiriye
mbere y’uko umucamanza yinjira.
Kimenyi
na Muyango bari bamaze igihe bivugwa ko batakibana nubwo mu rukiko bagaragaye
bicaranye baganira.
Aba
bombi batangiye gukundana mu 2019 babyarana umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis
mu 2021 mbere yo gusezerana imbere y’amategeko no gukora ubukwe muri Mutarama
2024.
Muyango
yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 mu gihe Kimenyi Yves ari
umunyezamu wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS
Kigali, ndetse akaba n'umuzamu w'ikipe y’igihugu Amavubi.
Like This Post? Related Posts