Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho kwica Se amuteye icyuma, nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 02 Kanama 2026, ahagana saa munani, mu Karere ka Gasabo, Mu murenge wa Jabana, mu Kagari ka Kabuye, mu Mudugudu wa Nyagasozi.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho. Yavuze ko ari we wishe se, kandi ko yari yarabigambiriye kuko ngo nta kintu na kimwe yigeze amumarira mu buzima bwe bwose.
Yakomeje asobanura ko ubwo yari amaze kunywa inzoga y’icyuma, yibutse amakimbirane yari yaragiranye na se, ahita amutera icyuma kugeza apfuye.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts