Cuba
yizihije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Fidel Castro, umwe mu bayobozi
bakomeye kandi batavugwaho rumwe mu mateka y’iki gihugu. Ibirori byabaye mu
gihe Abanya-Cuba benshi bahanganye n’ibura ry’ibiribwa n’amazi, ndetse n’ibura
ry’amashanyarazi rikomeje kuba ikibazo cya buri munsi.
Fidel
Alejandro Castro Ruz yavutse ku wa 13 Kanama 1926, apfa ku wa 25 Ugushyingo
2016, afite imyaka 90. Yayoboye Cuba mu gihe cy’imyaka hafi 50, nyuma y’impinduramatwara
yo mu 1959 yakuye ku butegetsi Fulgencio Batista.
Kuri uyu
munsi wo kwizihiza imyaka 100 y’amavuko ye, igihugu cyongeye kwibaza ku murage
wiyo mpinduramatwara ndetse n’uko
abayobozi bamukurikiye bashoboye gukomeza ibyo yari yaragezeho.
Muri iki
gihe, ibibazo by’amashanyarazi biri mu bibazo bikomeye Abanya-Cuba bahura na
byo. Gukata amashanyarazi kenshi bigira ingaruka ku mibereho y’imiryango,
ndetse bigateza impungenge ko ibikoresho byo mu ngo byangirika.
Angela
Gutierrez, umunya-Cuba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje akababaro
katewe n’iki kibazo, avuga ko gukatwa kw’amashanyarazi kenshi byangiza
ibikoresho byo mu rugo.
Yibuka ko
yigeze kubona firigo n’imashini imesa kubera akazi yakoraga mu mirima, ariko
ubu akaba afite impungenge ko firigo ye iri hafi kwangirika kubera
amashanyarazi adahoraho.
Ati: “Kuki
bakata amashanyarazi kenshi gutya? Bangiza ibikoresho byose byo mu rugo.”
Ku banenga
Fidel Castro, ibibazo Cuba ifite uyu munsi ntibiterwa gusa n’uko uyu muyobozi
yapfuye hashize imyaka icumi, ahubwo bifitanye isano n’umurage wa politiki
n’ubukungu yasigiye igihugu.
Manuel
Cuesta, umuhanga mu mateka akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi,
ubu ufite imyaka 63, avuga ko mu gihe yari akiri muto yabonaga Fidel Castro
nk’“umukiza”.
Ariko avuga
ko uko imyaka yagiye ishira, cyane cyane ku rubyiruko rwo muri iki kinyejana
gishya , imyumvire kuri Castro yahindutse.
Ku rubyiruko
rwinshi, Castro ntiyacyumvikanamo nk’umuyobozi waje gukiza igihugu, ahubwo
bamwe bamubona nk’umwe mu bubatse gahunda iri ku isonga mu bibazo Cuba
ihanganye na byo uyu munsi.
Mu myaka
myinshi, Cuba yamenyekanye ku gutanga ubuvuzi n’uburezi ku baturage ku buntu,
ndetse n’izindi serivisi z’imibereho.
Abashyigikiye
Castro bavuga ko ibyo ari bimwe mu byagezweho bikomeye mu mpindiramatwara ye,
kandi ko bitagomba kwibagirana kubera ibibazo by’ubukungu igihugu gifite muri
iki gihe.
Ariko iyo
gahunda y’imibereho yari ijyanye n’uburyo bukomeye bwo kugenzura ubuzima bwa
politiki. Abaturage bahabwaga serivisi z’ibanze, ariko ubwisanzure bwa politiki
n’uburyo bwo kunenga ubutegetsi byari bifite imipaka ikomeye.
Nubwo hari
ababona Castro nk’intandaro y’ibibazo bya Cuba, hari n’abaturage bakimwibukana
amarangamutima meza.
Mildred
Barreto, ukora isuku, avuga ko ubuzima bwo muri iki gihe bumugora cyane kurusha
uko yabibonaga mu gihe Fidel Castro yari akiri ku butegetsi.
Ati: “Biragoye
kubona imibereho. Ku gihe cy’umuyobozi wacu Fidel Castro, ntibyari bimeze
gutya.”
Aya magambo
agaragaza ko hari Abanya-Cuba bagifite imbamutima z’igihe cya Castro, cyane
cyane abibuka uburyo Leta yageragezaga gutanga serivisi z’ibanze no kurengera
abaturage bafite amikoro make.
Ku bantu
basesengura amateka ya Cuba, impindiramatwara ye yari yarubatse icyo bashobora kwita “amasezerano
y’imibereho”: Leta igatanga uburezi, ubuvuzi n’ubundi burinzi bw’imibereho, mu
gihe abaturage bagombaga kwemera gahunda ya politiki y’ishyaka rimwe n’imipaka
ku bwisanzure bwa politiki.
Ariko muri
iyi myaka ishize, ayo masezerano ngo yarasenyutse cyangwa aragenda acika intege.
Ibura
ry’ibiribwa, amazi n’amashanyarazi, hamwe n’ibibazo by’ubukungu, byatumye bamwe
mu Banya-Cuba bibaza niba ubutegetsi bw’iki gihe bugishoboye gutanga ibyo izo
mpinduramatwra yari yarabasezeranyije.
Ku rubyiruko
rwa Cuba, isabukuru y’imyaka 100 ya Fidel Castro ntabwo ari ukwibuka amateka
gusa. Ni n’umwanya wo kwibaza ku hazaza h’igihugu.
Abenshi mu
rubyiruko rw’iki gihe ntabwo babayeho mu gihe Castro yari akiri ku butegetsi
afite imbaraga nk’uko ababyeyi n’abasogokuru babo babibonaga. Ku bwabo, Castro
ni amateka kurusha kuba umuyobozi bamwibukira ku buzima bwa buri munsi.
Ibi bituma
umurage we ukomeza guteza impaka hagati y’abavuga ko yubatse Cuba yigenga ifite
serivisi z’imibereho, n’abavuga ko yasize gahunda ya politiki n’ubukungu
itabashije guhangana n’ibibazo by’iki gihe.
Mu gihe Cuba
yizihizaga imyaka 100 ya Fidel Castro, igihugu cyagaragaraga nk’icishije
bugufi: ibura ry’ibiribwa n’amazi, amashanyarazi acikagurika ndetse n’ibibazo
by’ubukungu bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Ku
bashyigikiye Castro, ibi bibazo bishobora kuba igihamya cy’uko igihugu
cyatakaje umuyobozi wari ufite ubushobozi bwo kugihagararira no kurengera
Revolution.
Ku
bamunenga, ariko, ibibazo biriho uyu munsi ni igisobanuro cy’umurage
w’ubutegetsi bwe umaze imyaka myinshi.
Fidel Castro
yavutse ku wa 13 Kanama 1926, apfa ku wa 25 Ugushyingo 2016. Nyuma y’imyaka
icumi apfuye, izina rye riracyafite uruhare rukomeye muri politiki n’amateka ya
Cuba, kandi isabukuru y’imyaka 100 yongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umurage we kitararangiza
izo mpaka.
Like This Post? Related Posts