• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu bane (4) bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 56 y'amavuko, witwa Musonera Abraham, wapfiriye mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.

Umurambo wa Musonera wabonetse mu gitondo cyo ku wa 16 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kinyoni, mu Kagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo.

Abawubonye basanze ufite ibikomere byinshi ku mubiri, bikekwa ko byatewe no gukubitwa byakozwe n'abo bagabo bane (4) bakekwa.

Amakuru y’ibanze avuga ko mu gicuku cyo ku wa 15 Kanama 2026, umukecuru w’imyaka 83 y'amavuko yibwe ihene esheshatu (6). Abajura bazitwaye bari bamaze kwinjira mu nzu zabagamo, aho umushumba wazo w’imyaka 18 y'amavuko yatabaje.

Abaturage bahise batabara, ariko ntibabasha gufata abakekwaho kwiba izo hene. Mu gihe bashakishaga abajura, bahuye na Musonera wari mu nzira. Bikekwa ko bamukubise bikomeye kugeza apfuye, umurambo we bawusiga ku muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko Polisi ikimara kumenya ibyabaye yahise ijya aho byabereye, isanga umurambo w’umugabo ufite ibikomere byinshi.

Yagize ati: “Polisi yafashe abantu bane (4) bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera. Bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira, mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.”

Umurambo wa Musonera wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya neza icyateye urupfu rwe.

Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo no kugira uruhare mu byaha, ibibutsa ko uzafatwa akekwaho icyaha azakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.  

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments