Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yanenze uw’iya Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo Patrick Muyaya wifashishije
ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu Burundi, akavuga ko u Rwanda
rubukoresha mu mpamvu za Politiki, amusaba kudakoresha umunsi wo kwibuka izo
nzirakarengane nk’urubuga rwo kwibasira u Rwanda.
Ni nyuma
yuko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama, Patrick Muyaya, Umuvugizi wa
Guverinoma ya DRC, akaba Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, anyujije
ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, akagaruka ku gikorwa cyo kwibuka
Abanyamulenge biciwe mu Gatumba.
Muyaya
wagendeye ku butumwa buherutse gutangirwa mu muhango wo kwibuka aba
Banyamulenge wakozwe na bene wabo baba mu Rwanda, yavuze ko ibyatangarijwemo
bitari bikwiye.
Muyaya
yavuze ko ngo “Abanyamulenge si Abanyarwanda bo muri Congo, ahubwo ni
Abanyekongo nk’abandi Banyekongo bagize imiryango migari igize Igihugu cyacu.”
Muri uriya
muhango wakozwe n’Abanyamulenge baba mu Rwanda, urubyiruko rw’aba Banyekongo
rwibukijwe ko ari rwo ruzagira uruhare mu kurandura akarengane gakomeje
gukorerwa benewabo, kandi ko bazabigeraho bakoresheje imbaraga zose zishoboka
kabone n’iyo byabasaba gufata intwaro kuko ubutegetsi bw’Igihugu cyabo cya
Congo bwanze kunamura icumu kandi bugakoresha imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.
Muyaya
agendeye kuri ubu butumwa, yavuze ko u Rwanda rukoresha buriya bwicanyi
bwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba, nk’igikoresho cya politiki yo
kwibasira Congo.
Mu magambo
aremereye yuzuye imvugo zidakwiye muri politiki, Muyaya yakomeje ashinja u
Rwanda ibinyoma ko ngo rukoresha imitwe nka M23, Twirwaneho na RED-Tabara mu
guteza ibibazo muri Congo.
Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasabye Patrick Muyaya kudakomeza
gukoresha imvugo zuzuye “uburozi” agendeye ku munsi wo kwibuka inzirakarengane
z’abiciwe mu Gatumba nk’urubuga rwo kwibasira u Rwanda.
Yolande
Makolo yibukije ko “Abanyamulenge bishwe muri 2004 bikozwe n’inshuti za Congo
ari zo Abarundi, bari Abanyekongo.” Aho kuba bakwitwa Abanyarwanda nk’uko
Muyaya yavuze ko u Rwanda rubitwaza ngo rwibasire Congo.
Umuvugizi
w’u Rwanda yakomeje agira ati “Kubibuka si igikoresho cya Politiki
cy’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse ntibikwiye kuba igikoresho cyo kuba umutwe
wa FDLR ufashwa na Kinshasa n’abandi bajenosideri bakidegembya ku butaka bwa
DRD mu kurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington.”
Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo, kudakomeza kugoreka ukuri ku mpamvu muzi y’ibibazo by’umutekano mucye
byokamye uburasirazuba bwa kiriya Gihugu, abusaba kudakomeza ku kubizanamo
amacenga.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yongeye kunenga Patrick Muyaya ukunda kwibasira u Rwanda
Patrick Muyaya Ukunda kwitwaza ibintu byinshi by'ibinyoma yibasira u Rwanda