Minisitiri
w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye amadini n’amatorero gukomeza
gukoresha ijwi ryayo mu kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko ibi bibazo bikomeje
kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, ku miryango no ku bukungu bw’ingo.
Ibi
yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo
yari yitabiriye igikorwa cya Rwanda Shima Imana 2026, cyahuje abakirisitu
baturutse mu madini n’amatorero atandukanye.
Minisitiri
w’Intebe yavuze ko ibibazo by’ubusinzi n’ibiyobyabwenge bikwiye gufatirwa
ingamba zihuriweho, kuko bishobora kugira uruhare mu kwangiza ubuzima
bw’urubyiruko, gusenya imiryango, kudindiza ubukungu bw’ingo ndetse no guteza
amakimbirane n’ibindi byaha.
Yagize ati:
“Turabasaba kandi gukomeza gukoresha ijwi ryanyu mu kwigisha indangagaciro
zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda no kurwanya imico mibi y’ubusinzi no
kutiyubaha bikunze kugaragara mu rubyiruko rwacu.Amadini n’amatorero mugera ku
bantu benshi kandi mufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage.”
Dr.
Nsengiyumva yashimangiye ko amadini n’amatorero afite umuyoboro mugari wo
kugera ku baturage, bityo akaba afite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho
yabo no kubaka umuryango ufite indangagaciro.
Yasabye
kandi abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha urubyiruko kubungabunga ubuzima
n’impano rwahawe, kugira ngo imbaraga zarwo zikoreshwe mu bikorwa biteza imbere
imiryango n’igihugu.
Minisitiri
w’Intebe yavuze ko umuryango ukomeye ari umusingi w’igihugu gikomeye, asaba
abashinga ingo gufashwa kubaka imiryango ishingiye ku rukundo, kubahana no
kurera neza abana.
Ati: “Nk’uko
inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni ko n’igihugu gikomeye gishingira ku
miryango ikomeye.”
Yasabye
amadini n’amatorero kongera imbaraga mu gufasha abashinga imiryango kugira ngo
bubake ingo zirangwa n’urukundo n’ubwubahane. Yavuze ko umuryango mwiza ugira
uruhare rukomeye mu gutuma abana bakura bafite uburere n’indangagaciro bibereye
u Rwanda.
Mu butumwa
bwe, Minisitiri w’Intebe yanibukije amadini n’amatorero ko,
nk’abafatanyabikorwa ba Leta, bafite uruhare mu kurwanya igwingira no guteza
imbere imikurire myiza, uburezi n’uburere bw’abana.
Yabasabye
gukangurira abakirisitu n’abaturage muri rusange kwita ku buzima bw’abana,
isuku yabo, kubaha indyo yuzuye no kubashishikariza kwitabira ishuri.
Yanashimangiye
ko ababyeyi bakwiye gukurikirana hafi imirerere y’abana babo, kuko uburere
butangirira mu muryango kandi bukagira uruhare mu gutegura ejo hazaza h’umwana
n’Igihugu muri rusange.
Rwanda Shima Imana 2026 yahuje abakirisitu baturutse mu matorero n’amadini atandukanye mu gikorwa cyo gushima Imana no gusabira igihugu. Igikorwa cyari cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, kikaba kiba buri mwaka.