Umugabo
witwa Musonera Abraham, w’imyaka 56, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage
bakeka ko ari umwe mu bajura bari bibye ihene mu Mudugudu wa Kinyoni, akagari
ka Gati, umurenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.
Umurambo wa
Musonera wagaragaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, uri mu
muhanda, ufite ibikomere byinshi ku mubiri.
Amakuru
yatanzwe n’abaturage avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku
Cyumweru, ihene zari ziri mu kiraro haza abantu kuziba umushumba ngo aba
arakangutse aratabaza maze abaturage baratabara. Mu gihe cyo gushakisha
abakekwaho ubujura, abaturage ngo bahuye na Musonera wari uri mu nzira afite
n’agacuma k’urwagwa.
Bivugwa ko
bamuketseho kugira uruhare muri ubwo bujura, bakamufata ndetse bakamukubita
bikomeye kugeza apfuye. Umurambo we bahise bawusiga mu muhanda.
Umuvugizi wa
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi
ikimara kumenya ibyabaye yahise itabara.
Ati: “Polisi
yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, aho
bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira, ubugenzacyaha bwatangiye
kubakurikirana.”
Umurambo wa
Musonera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha
mu kumenya neza icyateye urupfu rwe.
Abaturage bo
muri aka gace babwiye Umunota.com ko ubujura bumaze iminsi buvugwa muri ako
gace, bityo bakavuga ko ibyabaye bishobora kuba byaratewe n’uburakari
bw’abaturage bari bamaze iminsi bahangayikishijwe n’ubujura.