• Imikino / FOOTBALL

 Ikipe ya APR FC yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo aho umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza mushya wongerera ingufu abakinnyi (Fitness coach).

Uyu mutoza yari asanzwe akorera mu Bufaransa ari naho atuye ndetse afite ubunararibonye kuko yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Saudi Arabia, Iraq, u Bubiligi na Gabon.

Fouzir Mohamed ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera ingufu abakinnyi yamaze gutangira akazi mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu aho asimbuye Chahid Mohamed wari usanzwe ayikora.

Ibi bije nyuma y’uko APR FC inenzwe ko abakinnyi bayo bigaragara ko nta gatege gahagije bafite bishingiye ku kuba Chahid Mohamed wari usanzwe ashinzwe kubongerera imbaraga imyaka yari iri kumujyana.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura imikino y’umwaka utaha w’imikino irimo Shampiyona na CAF Champions League, ari nako ikina imikino ya gicuti itandukanye aho no kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026 irakina na Al Merrikh kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments