• Imikino / FOOTBALL

Uwimana Clarisse, umunyamakuru w’imikino kuri B& FM Kigali akaba  yarahoze akina umupira w’amaguru yagizwe Visi Perezida w’ikipe ya AS Kigali, asimbura Kankindi Anne-Lise Lida weguye kuri uyu mwanya.

 Uyu mwanzuro wafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, mu Nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’iyi kipe maze  ahabwa inshingano zo kungiriza Perezida wa AS Kigali, Rindiro Jean Chrysostome.

 Uwimana Clarisse afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru Aho yawukinnye nk’uwabigize umwuga muri APR WFC mbere yo gutangira itangazamakuru

 Mu myaka ishize yagiye yakurikiye imbonankubone amarushanwa akomeye mpuzamahanga, arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cy’Isi cy’Abagabo giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Imikino Olempike.

 Usibye kuba umunyamakuru, Uwimana Clarisse asanzwe ari umwe mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments