• Amakuru / MU-RWANDA


Mu ijoro ryo kuri ki cyumweru ahagana saa yine z’ijoro mu mu murenge wa Mayange muga centre ka Biryogo habereye imirwano mu kabali yavuyemo urupfu, aho Niyonkuru Eric wari ugiye gukiza abasore babiri barwanaga yaterwaga icyuma mu gatuza ahita apfa.

Abaturage bari aho byabereye bavuga ko Niyonkuru Eric w'imyaka  19 yabonye abo babarwanaga barimo na mugenzi we basangiraga  agerageza kubakiza nibwo ngo yajombwaga icyuma birangira anahasize ubuzima.

 Abazi neza uyu musore  wari ukiri muto bavuga ko bashenguye n’inkuru y’urupfu rwe cyane yari akiri muto kandi yari aje kubakiza.  

Amakuru ava mu baturage ahabereye ibi byago, bemeza umurambo wa Eric wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyamata, ndetse ko uwo yakizaga nawe yaje kwitaba Imana azize ibikomere byatewe n’icyuma yatewe.

Ukekwaho kwica abo bombi yatawe muri yombi.

Inkuru irambuye yirebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments