Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana babiri, agakatirwa igifungo cy’imyaka 10, yajuririye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.
Uyu mwarimu witwa Ntivuguruzwa Thomas, w’imyaka 50 y'amavuko, yigishaga ku Ishuri ry’Imyuga rya Nyanza, riherereye mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyabaye byahereye ku wa 30 Werurwe 2024, mu masaha y’umugoroba, ubwo Ntivuguruzwa yahuraga n’abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka 15 undi w’imyaka 17, bari gucururiza amasambusa akozwe mu birayi mu gasantere ka Butansinda.
Buvuga ko icyo gihe yabajyanye aho yari acumbitse mu macumbi y’ishuri, ababwira ko agiye kubagurira amasambusa bari bacuruje. Bamaze kugera mu nzu, binjiyemo, arafunga, atangira kurya amasambusa yabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko abana bamwishyuye amafaranga 1.200 Frw ngo batahe, ariko ntiyayabaha, ahubwo ababwira ko barara. Ngo yabajyanye mu cyumba, bararyama, aranabasambanya. Bukeye abasiga mu nzu, arayifunga.
Bugaragaza ko ibyabaye byamenyekanye nyuma y’uko abana bavugije induru, maze bakingurirwa n’umukozi ukora isuku mu nzu z’abarimu. Uwo mukozi yahise amenyesha ubuyobozi ibyabaye, maze Ntivuguruzwa atangira gukurikiranwa.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ntivuguruzwa Thomas gufungwa imyaka 25, ariko we akaburana ahakana icyaha aregwa.
Uyu mwarimu yavuze ko yasize umuzamu ukora amasuku, akajya ku nshuti ye. Avuyeyo, ngo yasanze abana bicaranye n’umukozi mu ruganiriro.
Ntivuguruzwa kandi yavuze ko nyuma imvura yaguye, akanga kubohereza, ahubwo akareka bakaryama. Yavuze ko abyutse mu gitondo yahaye urufunguzo umukozi, akamubwira ko abana nibashaka gutaha abafungurira bagataha. Ngo agarutse yasanganye iwe inzego z’umutekano.
Uyu mwarimu yavuze ko atigeze abaza abana ibyo bari bagiye gukora aho yari atuye, kuko bwari bwije, kandi ngo nta nimero z’ubuyobozi yari afite kugira ngo abumenyeshe ibyabaye. Yasabye urukiko ko rwamugira umwere.
Urukiko rwasesenguye urubanza rusanga hari raporo y’ibimenyetso bya gihanga yerekana ko basanze ibisa n’amasohoro mu ikariso y’umwe mu bana, ndetse no mu gitsina cy’umwana imbere habonetse amasohoro, hakabonekamo n’uturemangingo ndangasano tw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Urukiko rwashingiye kuri iyo raporo kuko, nk’uko rwabigaragaje, nta wundi mugabo wari kumwe n’umwana uretse Ntivuguruzwa.
Ikindi urukiko rwashingiyeho ni uko Ntivuguruzwa yemera ko yari kumwe n’aba bana. Mu bugenzacyaha kandi yari yemeye ko ari we wenyine wararanye na bo muri iyo nzu.
Kubera ibyo bimenyetso, urukiko rwashimangiye ko Ntivuguruzwa yakoze icyaha kandi ko akwiye kugihanirwa.
Icyakora, hashingiwe ku kuba ari ubwa mbere uyu mugabo yari akurikiranwe n’inkiko, urukiko rwabifashe nk’impamvu nyoroshyacyaha, maze rwemeza ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Amakuru avuga ko Ntivuguruzwa yajuririye iki cyemezo yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, bikaba biteganyijwe ko azaburanira mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza. Gusa kugeza ubu, nta tariki y’urubanza aragenerwa.
Like This Post? Related Posts