General-Major Élie Ndizigiye uzwi cyane nka Muzinga, Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Burundi, yarokotse igitero cy’indege itagira umupilote cyagabwe kuri hoteli yari amaze kuvamo i Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko icyo gitero cyahitanye abacanshuro b’abanyamahanga bari muri ako gace.
Muzinga yari yageze i Fizi ku wa 16 Kanama 2026, aho bivugwa ko yari yagiye gukurikirana no gutegura ibikorwa bya gisirikare by’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa, mu gihe izo ngabo zikomeje gutegura ibitero byo kwisubiza ibice byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri ako gace avuga ko Gen. Muzinga yari amaze igihe gito avuye kuri Hotel Mwalu, izwi kandi nka Mwando Lukaba, iri mu Mujyi wa Fizi, ubwo iyo hoteli yibasirwaga n’igitero cya drone mu rukerera rwo ku wa Gatatu.
Amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iyo nyubako yasenyutse bikomeye. Raporo zivuga ko drone yagabye ibitero bibiri bikurikirana kuri iyo hoteli, ariko kugeza ubu AFC/M23 ntabwo yigeze itangaza ku mugaragaro ko ari yo yagabye icyo gitero.
Amakuru avuga ko abacanshuro b’abanyamahanga bagera ku icumi bari muri ako gace bishwe muri icyo gitero. Gen. Muzinga we yahise ava i Fizi, akomereza i Bujumbura nyuma yo kurokoka icyo gitero.
Igitero cyabaye mu gihe Fizi imaze iminsi ari hamwe mu hantu h’ingenzi ibikorwa bya gisirikare by’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC bikomeje gukazwa. Muri ako gace harimo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Kuva Gen. Muzinga yagera i Fizi, ibikorwa bya gisirikare muri ako gace byakomeje kwiyongera. Mbere y’uko ahagera, hari hamaze iminsi havugwa ko ingabo nyinshi z’u Burundi hamwe n’ibikoresho bya gisirikare byoherezwaga mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu cyumweru cyabanjirije ukuza kwa Muzinga, hari amakuru yavugaga ko amakamyo arenga 10 yari yambutse atwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare byerekezwaga muri ibyo bice.
Ku wa 17 Kanama, AFC/M23 na yo yashinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice bya Minembwe, nyuma y’andi makuru y’ibikorwa bya gisirikare byavugwaga mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe.
Muri uwo murongo, hari n’amakuru yavugaga ko Gen. Muzinga yari kumwe na Brigadier General Fabien Dunia Kashindi, uyobora Agace ka 33 ka Gisirikare ka FARDC, i Fizi mu rwego rwo gukurikirana no gutegura ibikorwa bya gisirikare byerekeza mu gace ka Minembwe.
Nubwo amakuru y’igitero n’abapfuye akomeje gutangazwa n’itangazamakuru ryo muri ako gace, umubare nyawo w’abahitanywe n’igitero ndetse n’abari muri hoteli igihe cyagabwaga nturaremezwa n’inzego zigenga.
Like This Post? Related Posts