• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi  w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor uzwi nka Rema, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, mu gikorwa kigaragaza uko uyu muhango umaze kurenga imbibi zo kwita amazina ingagi gusa, ukaba urubuga ruhuza ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.

Rema azasusurutsa igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, umunsi ukurikiyeho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni igitaramo gitegerejwe mu gihe Kwita Izina 2026 iri gutegurwa nk’urukurikirane rw’ibikorwa bizamara iminsi, aho umushyitsi atazaza kureba umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo azagira amahirwe yo kwitabira ibitaramo, kumenya umuco w’u Rwanda no gusura ahantu nyaburanga hatandukanye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, bavugamo ko Rema azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi King, ndetse n'abo mu bihugu byo mu Karere. Ariko urutonde rurambuye ruzatangazwa mu minsi iri imbere.

Rema si ubwa mbere agiye gutaramira Abanyarwanda.

Yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2021, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyasoje umukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma y’imyaka hafi itanu, agarutse mu Rwanda afite izina rikomeye kurushaho mu muziki wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments