• Imyidagaduro / IBITARAMO

Igitaramo gitegerejwemo Diamond Platnumz gikomeje gushyuha cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abagitegura bagaragaje aho abifuza kucyitabira bashobora kugurira amatike.

Iki gitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience”, uyu muhanzi wubatse ibigwi mu muziki, azahurira ku rubyiniro n’abarimo Bruce Melodie, baherutse gukorana indirimbo “Pom Pom”.

Hazaririmba kandi Nel Ngabo, DJ Marnaud ndetse na Etania uri mu bahanga bakunzwe cyane mu kuvanga imiziki muri Uganda.

Iki gitaramo kizayoborwa na Rocky Try afatanyije n’umunyarwenya Michael Sengazi, kikazabera muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kuzitabira iki gitaramo kidasanzwe, baragura amatike ku rubuga rwa tiquet.rw.

Mu minsi ishize kandi Diamond yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bizakirirwamo ibitaramo biri muri gahunda ye yise ‘Retro Tour’.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakunze gutaramira i Kigali, aho abakunzi b’umuziki bamwakiriye neza kuva mu 2015, ubwo yahataramiraga bwa mbere.
Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2023, mu bitaramo bya Trace Awards ndetse na Giants of Africa Festival byabereye muri uyu mujyi


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments