• Amakuru / MU-RWANDA


Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yasabye ko abana bato bavuka ku babyeyi bafunzwe bashakirwa ubundi buryo bwo kurererwa hanze y’igororero, aho gukomeza kubana na ba nyina bafunze.

Musenyeri Musengamana yabivuze ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ryabereye muri Diyosezi Gatolika ya Byumba kuva ku wa 19 Kanama 2026.

Uyu mwepisikopi yavuze ko yashegeshwe n’ibyo yabonye ubwo yasuraga Igororero ry’Abana rya Nyagatare, cyane cyane kubona abana b’abakobwa bakiri bato bafunzwe kandi bamwe bafite impinja babyaye.

Yagize ati: “Birababaje kubona umwana w’imyaka 14 cyangwa 15 y'amavuko ari mu igororero afite akana k’amezi ane cyangwa atanu.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko hakwiye kurebwa uburyo bwihariye bwo kurengera abana bavuka ku babyeyi bafunzwe, kuko abo bana nta ruhare baba bagize mu byaha byatumye ababyeyi babo bafungwa.

Yagize ati: “Ejo bundi ndi mu igororero narababaye cyane. Bariya bana muzabampe mbarere iwanjye. Kubona umwana muto wabyaye afite uruhinja mu igororero birababaje.”

Yanasabye ko amategeko n’imikorere bijyanye no gufunga abana bato byasubirwamo, kugira ngo hatangwe uburinzi bwihariye ku bana bakiri bato.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, wari witabiriye isozwa ry’iri huriro, yavuze ko ubutumwa bwa Musenyeri Musengamana bwumvikanye kandi ko agiye kubugeza ku nzego bireba.

Yijeje ko ikibazo cy’abana bafite impinja bafunganywe na ba nyina, ndetse n’ababyeyi bakiri bato bafunganywe n’abana babo, kizakorerwa ubuvugizi hagashakwa igisubizo kiboneye.

Musenyeri Musengamana yanenze kandi ababyeyi batuzuza inshingano zabo, abasaba kongera kwita ku burere n’imikurire y’abana babo. Yanasabye urubyiruko kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku hazaza harwo.

Igororero ry’Abana rya Nyagatare ribarizwamo abana barenga 630, barimo abakobwa 19. Aba bana bahabwa amasomo asanzwe ndetse n’ay’imyuga, kandi abatsinda neza ibizamini bya Leta bashobora guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bakajya gukomereza amasomo hanze y’igororero.


Musenyeri Musengamana Papias wa Diyoseze ya Byumba, yasabye guhabwa abana b’impinja bari muri gereza ya Nyagatare akabarera 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments