Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagabiye umukobwa we, Patience Rwabwogo, inka 50 nyuma yo kwimikirwa kuba Musenyeri w’Itorero rya Covenant Nations Church yashinze.
Uyu muhango wabaye ku wa 23 Kanama 2026, ubera ahitwa Covenant Hill i Maya muri Uganda, aho Patience Rwabwogo yashyizwe ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’iri torero rikorera muri Uganda no mu bindi bihugu.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamadini ndetse n’abayoboke b’iri torero. Muri bo harimo na Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni.
Perezida Museveni yavuze ko umuco wabo usaba ko umuntu wakoze igikorwa cyiza ahabwa impano yo kumushimira. Ni muri urwo rwego yavuze ko yahisemo kugabira umukobwa we inka 50.
Yagize ati: “Mu muco wacu iyo umuntu akoze ikintu cyiza tumuha impano. Ngabiye Patience inka 50 kandi izo nka mfatanyije na nyoko kuziguha.”
Museveni kandi yashimiye Imana ku bw’intambwe umukobwa we yateye mu bijyanye n’iyobokamana, avuga ko mu muryango wabo hashize igihe kinini nta muntu wari waragize umwanya ukomeye mu by’idini.
Ati: “Mu myaka yose ishize nta n’umwe mu muryango wanjye wari warigeze aba umuyobozi ukomeye mu by’idini. Ni yo mpamvu nshimira Imana kuba ubu tugize Musenyeri w’umuryango wacu.”
Perezida Museveni yavuze kandi ko amaze imyaka myinshi asoma Bibiliya, ariko ko inyandiko za Patience Rwabwogo zamufashije kurushaho gusobanukirwa bimwe mu bivugwa muri Bibiliya.
Yavuze ko yari asanzwe yizeye ko azi Bibiliya neza, ariko ko igihe yasomaga inyandiko z’umukobwa we hari ibintu bishya yamumenyeho, birimo ibisobanuro ku bakomoka kuri Loti ndetse n’abakomoka kuri Esawu.
Museveni kandi yagarutse ku mateka y’amadini muri Uganda, avuga ko Islam yageze muri icyo gihugu mbere, ikurikirwa n’Abangilikani ndetse n’Abagatolika. Yavuze ko muri iki gihe Uganda ifite amatorero menshi ya Gikirisitu, harimo na Covenant Nations Church yashinzwe n’umukobwa we.
Patience Rwabwogo ni umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni akaba ari na we washinze Covenant Nations Church, rimwe mu matorero akorera muri Uganda no mu bindi bihugu.
Like This Post? Related Posts