• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Bigirimana Egide wo mu Mudugudu wa Bushenge, mu Kagari ka Mpinga, mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma mu makimbirane yari yagiranye na mugenzi we bapfa amafaranga ibihumbi 20,000 Frw.

Ibyabaye byavuzwe ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, ahagana saa 17:25, ubwo amakimbirane yavukaga hagati ya Bigirimana Egide na Nshimiyimana Adidas w'imyaka 32 y'amavuko.

Amakuru y’ibanze avuga ko aba bagabo batangiye gushyamirana bapfa amafaranga ibihumbi 20,000 Frw, amakimbirane arushaho gukomera kugeza ubwo Nshimiyimana Adidas yateye icyuma Bigirimana Egide.

Bigirimana yakomeretse bikomeye, aza guhita ahasiga ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera warindiwe aho yari yaguye mu gihe inzego zibishinzwe zari zitegereje ko hakorwa ibikorwa bya ngombwa birimo iperereza no kuwujyana gukorerwa isuzuma.

Nshimiyimana Adidas, ukomoka mu Murenge wa Butare, Akagari ka Nyamihanda, Umudugudu wa Ndengerezi mu Karere ka Rusizi, yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza intandaro y'ayo makimbirane ashingiye ku mafaranga 20,000 Frw yagejeje ku rupfu rwa Bigirimana Egide.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments