Kayumba Darina, wabaye Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2022, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho, anatangaza ko yamukoreye filime mbarankuru ivuga ku buzima n’urugendo rwe.
Ibi byabereye mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, muri Kigali Convention Centre.
Darina yavuze ko nk’umwe mu rubyiruko rukora ibijyanye no guhanga no gukora content, yishimira icyerekezo u Rwanda rurimo ndetse n’amahirwe urubyiruko ruhabwa yo kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.
Yagize ati: “Icya mbere ni ukugushimira nk’umwe mu bahanga udushya mu Rwanda. Turashimira ubuyobozi bwawe n’impinduka. Nk’urubyiruko, twishimiye icyerekezo igihugu cyacu kirimo gufata, turashimira amahirwe muduha yo guteza imbere igihugu cyacu.”
Kayumba Darina wabaye Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2022, yakomeje agira ati: “Ikindi kandi, nakoze filime ngufi ikuvugaho. Hamwe n’Imana, nizeye ko uzayibona.”
Perezida Paul Kagame yamusubije mu magambo magufi ati: “Nizeye kuzayibona mu minsi iri imbere.”
Iki kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre, aho Perezida Kagame yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.
Like This Post? Related Posts