Abagore bane bapfuye, abandi babiri barakomereka bikomeye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe barimo gucukuramo itaka ryo kubakisha. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama, mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Abaturage batuye hafi
y’iki kirombe bavuga kigeze gufungwa mbere ndetse n’abakijyagamo bajyanwa mu bigo
ngororamuco, bagasaba iki kirombe ndetse n’ibindi bigwamo abantu byafungwa
burundu.
Amakuru avuga ko nyir’ikirombe abo baturage bacukuragamo
yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo.
Ibindi birebe muri iyi Video