Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amasomo mu mashuri makuru na kaminuza zo mu mijyi ya Goma na Bukavu, mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uduce tugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
Iki cyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza,
Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ubushya ku wa 20 Kanama 2026, ivuga ko
cyafashwe kubera ko umutekano muri Goma na Bukavu “uhungabanye cyane” ku buryo
watangiye kugira ingaruka ku mikorere isanzwe y’ibigo by’amashuri.
Iri hagarikwa rireba ibikorwa byose by’amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027,
birimo kwiyandikisha kw’abanyeshuri bashya, gukomeza amasomo, ibizamini,
isuzuma, gutangaza no kwemeza amanota ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gutuma
hatangwa impamyabumenyi cyangwa izindi nyandiko zigaragaza ko umunyeshuri
yasoje amasomo.
Mu bigo byavuzwe harimo UNIGOM, ISC-GOMA, ISTM-GOMA, ISTA-GOMA,
ISP-GOMA, UOB, ISC-BUKAVU, ISTM-BUKAVU, ISP-BUKAVU, ISDR-BUKAVU na ISAM-BUKAVU.
Guverinoma yavuze ko abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri wa 2025–2026
batashoboye kurangiza gahunda zabo bazahabwa uburenganzira bwo gukora ibizamini
cyangwa kuzuza ibindi bisabwa kugira ngo barangize amasomo.
Ku ruhande rwa AFC/M23, umuyobozi wungirije ushinzwe politiki,
dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yanenze icyo cyemezo.
Bisimwa yavuze ko uburezi budakwiye kwivanga muri politiki, ashinja
Guverinoma y’i Kinshasa kugerageza gukoresha urwego rw’uburezi mu nyungu za
politiki.
Yatangaje kandi ko AFC/M23 yari yarateganyije uburyo bwo gukemura iki
kibazo, ndetse ko iri huriro rigiye gutangaza gahunda nshya izafasha
abanyeshuri gukomeza amasomo yabo.