Umuhanzi Diamond platnumz wari utegerejwe i kigali kuri uyu
wa gatanu mu masaha ya mu mugitondo yageze i kigali .
Nkuko byari byari byamenyeshejwe itangazamakuru n'ubuyobozi
bwa East African Promoters byari biteganyijwe ko uyu muhanzi agera i Kigali
kw'isaha ya saa tatu ariko siko byagenze kuko abanyamakuru benshi bazindukiye
ku kibuga cy'indege cya Kigali ariko
baramutegereza baraheba ariko bakomeze kubwirwa ko aza vuba kugeza kw'isaha ya
saa kumi n'imwe bamwe mu bagize itsinda rye barangajwe imbere na RJ The Dj naba
byinnyi basohotse mu kibuga .
Ariko nubwo abanyamakuru bari ku kibuga wabonaga bafite umunaniro babashije kwakira Dj Etania
wo muri Uganda we wageze i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita yakirwa neza n'inkumi zo muri Kigali
Protocole na bamwe mu bayobozi bo muri
EAP
Nubwo abanyamakuru bari bazindutse ndetse bakihangana ubwo
yahageraga yimye umwanya itangazamakuru yahise qjya mu modoka yerekeza kuri
hotel .
Mu bindi bintu byatunguranye mu kwakira Diamond Platnmuz
nuko ku kibuga cy'indege nta muhanzi n'umwe
mubo bazahurira ku rubyiniro yaba Nel Ngabo umaze iminsi ku mugabane
w'iburayi ndetse na Bruce Melodi na na Ish Kevin ibintu byateye benshi kwibaza impamvu abo
bahanzi bataje kwagira mugenzi wabo kandi bamwe bafitanye indirimbo .
Biteganyijwe ko
igitaramo Diamond Platnumz Experience
tariki ya 29 Kanama 2026 muri Parking ya BK Arena aho azafatanya bahanzi
nyarwanda Bruce Melodie,Nel Ngabo na Isha Kevin ndetse na Dj Etania kuva muri
Uganda utibagiwe na RJ the Dj usanzwe acurangira Diamond