• Imyidagaduro / IBITARAMO

Korali Ambassadors of Christ ifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Ni igitaramo cy'amateka kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi korali bwagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2026.

Perezida wa Korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, yatangaje ko bagiye gukora iki gitaramo mu rwego rwo gushima Imana yagendanye na bo kandi ikabakoresha iby’ubutwari mu myaka 30 ishize.

Yagize ati: “Twagendanye n’Imana, twabonye ukuboko kw’Imana, twabonye ibitangaza by’Imana, twabonye abantu bakizwa bava mu byaha, twabonye igihugu kiva mu icuraburindi tukaba tugeze ahangaha turi igihugu gifite ibyiringiro, igihugu cyabaye icyitegererezo n’amahanga yose aza kwigiraho, ariko iyi myaka 30 nukuri yabaye imyaka y’amateka menshi cyane, amateka akomeye.

 Twebwe nka korali twayiboneyemo ibintu byinshi; ibibi n’ibyiza.”

Yakomeje agira ati: “Ikintu dushimira cyane cyane ni uko muri ibyo byose Imana yabanye natwe, ikatwihangamo, ikemera ko tuyikorera nubwo tutari beza, nubwo tutari dufite ubushobozi, ariko yabanye natwe iraduherekeza, idutera imbaraga, idukoresha umurimo wayo, dukorana na yo, tugendana na yo. 

Ubu rero turimo gutegura igitaramo kugirango tuzabamurikire ibyiza twagezeho muri iyi myaka 30, uburyo Imana yabanye natwe, uburyo Imana yabaye indahemuka, uburyo Imana yigaragaje mu murimo twakoranye na yo.”

Muvunyi yatangaje ko iki ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye bagiye gukorera mu Rwanda, nyuma y’ibindi byinshi bakoreye mu bindi bihugu by’ibituranyi no mu mahanga ya kure.

Muyoboke Alex, umuyobozi wa VOXA Group iri gutegura igitaramo cya Ambassadors, yavuze ko bwa mbere yitabira igitaramo cy’iyi korali hari mu mwaka wa 1996 muri Hôtel des Mille Collines.

Muvunyi yavuze ko abazitabira iki gitaramo bashonje bahishiwe byinshi byiza birimo indirimbo zabo zakunzwe na benshi, amateka y’iyi korali, ubuhamya n’ibindi.

Abikomozaho yagize ati: “Twateguye ibintu byinshi ku buryo mu by’ukuri tutazabatenguha. Igitaramo kizaba cyiza.”

Manzi Nelson, Visi Perezida wa Ambassadors of Christ, yavuze ko imyiteguro igeze ku kigereranyo cya 95%, anasobanura impamvu batatumiye izindi korali muri iki gitaramo.

Yagize ati: “Iyi sabukuru tuyibona nk’ibirori byacu mbese ni nk’ubukwe bwawe. Rero ntabwo waba ufite ubukwe ngo utumire abandi bageni. Ni twe bageni kuri uwo munsi, turabasaba ngo muzaze mutunezerewe nk’uko natwe tubanezerewe mu birori twabatumiyemo. Kandi turihagije cyane, ariko bagenzi bacu bazadushyigikira bazabana natwe. Turihagije, dufite uburyo twabiteguye guhera amasaha yo gufungura kugeza amasaha yo gufunga.

 Ibikorwa birahari ahubwo amasaha yatubanye macye ukurikije ibyo dufite dushaka kubagezaho.”

Ambassadors of Christ choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka yakurikiyeho, yagiye imenyekana mu Rwanda no mu Karere, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zayo ziganjemo ubutumwa bw’ihumure, gushima Imana, no gukomeza imitima yakomeretse, haba mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Uyu mwaka wa 2026, iri kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo, ibirori bikazasozwa n’igitaramo kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye “Imana yanditse amateka yacu.”

Abifuza  kugura itike yo kujya mu gitaramo cy'amateka cya Ambassadors of Christ kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026 ni ugukanda: *513*1*1# cyangwa ugasura urubuga: www.ticqet.rw. Ukeneye andi makuru cyangwa ubufasha hamagara: 0787837802.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments