• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

Patrice Evra yishimiye kwita Umwana w'ingagi Muganura ashimira na Perezida Kagame

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Manchester United, Patrice Evra, yagize umwanya wihariye mu muhango wa Kwita Izina, aho yahaye izina Muganura umwana w’ingagi w’umuryango wa Izuba anashimira Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda 

Muganura ni ingagi y’igitsina gabo yavutse ku wa 20 Werurwe 2026, akaba ari umwana wa Mafumbo, izina risobanura ‘Umuganura’, umunsi ngarukamwaka wizihizwa mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza umusaruro no gushimira Imana ku byavuye mu butaka.
Mu kumwita Muganura, Patrice Evra yahisemo izina rifitanye isano n’umuco n’amateka y’u Rwanda, rikaba risanzwe rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda.

Uyu muhango wabaye mu gihe u Rwanda rwizihizaga Kwita Izina ku nshuro ya 21 aho abana b’ingagi 22 aribo biswe izina. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guha amazina abana b’ingagi, ariko kikaba n’umwanya wo gukomeza guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima, kurengera ahazaza.

Kuri Patrice Evra, kugira uruhare muri uyu muhango byari ibintu byihariye, cyane ko ari ku nshuro ya mbere yasuraga u Rwanda. Yagaragaje ko kubona ingagi mu buturo bwazo no kugira amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi ari ibintu atazibagirwa.

Evra yavuze ko uru ruzinduko rwamuhaye amahirwe yo kumenya u Rwanda byimbitse, kuva ku mateka yarwo kugeza ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Yanashimye uburyo Abanyarwanda barengera ibidukikije, ndetse anagaragaza ko yatangajwe n’isuku n’iterambere yabonye mu gihugu.
Izina Muganura rero ryongeye ku rutonde rw’amazina y’ingagi zatangiwe mu muhango wa Kwita Izina, mu gikorwa gikomeje kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga ingagi zo mu misozi n’ibidukikije zibamo.

Kuba Muganura yaravutse ku wa 20 Werurwe 2026, akaba ari umwana wa Mafumbo wo mu muryango wa Izuba, bituma uyu muhango uba intangiriro y’urugendo rushya kuri we, mu gihe azakomeza gukurira mu buturo bw’ingagi zo mu misozi ya Birunga.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments