• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026 umugogo w’Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wagejejwe muri Uganda nyuma y’urupfu rwe rwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Museveni yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu gitondo, aho yari aje kwakira ku mugaragaro umugogo w’uyu mwami no kumuha icyubahiro cya nyuma.

Umugogo wa King Oyo wagejejwe muri Uganda nyuma y’urupfu rwe rwabaye  ku wa 27 Kanama 2026, afite imyaka 34. Yari amaze igihe ari kwitabwaho n’abaganga muri Amerika.

Mu butumwa bwe, Perezida Museveni yavuze ko King Oyo yari umuntu mwiza n’umuyobozi mwiza, ashimangira ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku bantu ba Tooro ndetse na Uganda muri rusange. Yasabye abaturage ba Tooro gukomeza gutuza no kwirinda akajagari muri iki gihe cy’akababaro.

Umugogo wa King Oyo wagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe nyuma yo kuva muri Amerika. Raporo zigaragaza ko isanduku yarimo umugogo we yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Dallas Fort Worth ku wa 2 Nzeri, yerekeza muri Uganda.

Ku kibuga cy’indege, Perezida Museveni, abayobozi bakuru ba Guverinoma, abagize umuryango w’ibwami ndetse n’abandi banyacyubahiro bari bahari kugira ngo bakire umugogo w’Umwami wa Tooro.

Nyuma yo kwakirwa i Entebbe, umugogo wa umwami Oyo watangiye urugendo werekeza mu gace ka Tooro, unyura mu bice birimo Kyegegwa, Kyenjojo na Kabarole, mbere yo kugera mu Mujyi wa Fort Portal no gukomeza kuri Karuziika Palace, aho imihango yo kumwibuka no kumusezeraho izakomeza.

Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yari Umwami w'u bwami bwa Tooro  bumwe mu bwami gakondo bukomeye muri Uganda.

Yagiye ku ngoma afite imyaka itatu gusa mu 1995, bituma amenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bami bato cyane babayeho. Yamaze imyaka irenga 30 ayobora ubwami bwa Tooro kugeza ubwo yitabye Imana afite imyaka 34.

Nubwo Uganda ari Repubulika iyoborwa n’abayobozi batorwa, ubwami gakondo nka Tooro buracyafite uruhare rukomeye mu bijyanye n’umuco, amateka n’imibanire y’abaturage.

Umwami Oyo biteganyirijwe ko azashyingurwa ku wa 12 Nzeri 2026, nyuma y’iminsi icyenda y’icyunamo n’imihango yo kumusezeraho.

Kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu ku kibuga cy’indege cya Entebbe byabaye intangiriro y’urugendo rwa nyuma rwa Umwami Oyo, mbere y’uko umurambo we ugezwa mu bwami bwa Tooro, aho abaturage bazagira amahirwe yo kumusezeraho bwa nyuma.

Urupfu rw'Umwami Oyo rwateye agahinda gakomeye muri Uganda, cyane cyane mu Bantu ba Tooro, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwami bwabo n’umuco wabo. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments