• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Polisi  y’Igihugu  yataye muri  yombi abagbao batanu  bari barigize abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’Ingufu RG  nyuma y’uko batanzweho amakuru yo kwangiza  ibikorwa remezo birimo guca insinga z’amashanyarazi mu murenge wa Jali bigatuma abaturage baho bahora mw’icuraburindi  riteza ubujura n’ibindi bikorwa by’Urugomo .

Nyuma y’intabaza nyinshi z’abaturage  bo muri uwo murenge Polisi y’igihugu  yatangiye ibikorwa byo guhiga abo bagizi ba nabi guhera  ku tariki  ya 21z’ukwezi  gushize kugeza kuri uyu wa 09 Nzeri 2026 aho muri icyo gikorwa  hafashwe  abagera kuri 5 bazwi kw’izina ry’abahigi  bazwiho kwiba  ibikorsho by’amashanyarazi ndetse  no gukata insinga ziyatwara  mu ngo z’abaturage

Abo bafashwe na Polisi  mu ibazwe ry’ibanze biyemereye  ko  bigeze  kuba abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG  bikaba byarabafashaga gukora ibyo bikorwa biboroheye .

Mubyo abo bagabo batanu  bafatanywe harimo  imyambaro y’abakzoi ba REG n’ibindi bikoresho byinshi byifashishwa n’abakora  amashanyarazi ndetse n’Insiga  n’ibindi byinshi bagiye biba ku mapoto yo muri uwo murenge Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa, iranasaba abaturage kujya bagira amakenga ku bantu burira amapoto bavuga ko ari abakozi ba REG, aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba insinga insinga z’amashanyarazi bigatuma abaturage babura umuriro, ibi kandi bishobora no kuba intandaro z’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace umuriro wagiye.

CIP Gahonzire  yibukije  abaturage kwirinda kujya bitondera abantu babaka amafaranga babeshya ko bazabagezaho umuriro ku mafaranga make, aba nabo ni abatekamutswe bagamije kwiba abaturage, mujye mutanga amakuru aho mu babonye bafatwe bahanwe.

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abajura bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ko batazihanganirwa kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu, iranihaniza abacuruzi bagura ibikoresho by;amashanyarazi byakoreshejwe kuko usanga babigura n’abajura nyuma bakabigurisha abaturage, uzajya asanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atagaragaza aho yabikuye nawe azajya afatwa nk’umujura abihanirwe.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments