• Amakuru / POLITIKI


Ubwami gakondo bwa Tooro, buri mu burengerazuba bwa Uganda, bwatangaje umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, UBC, Edward Rukidi Kijanangoma, nk’Umwami mushya wabwo.

Kijanangoma yatorewe gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, witabye Imana ku wa 27 Kanama 2026 afite imyaka 34 y'amavuko. Oyo yari amaze imyaka isaga 30 ku ngoma, nyuma yo kuyihabwa mu 1995 afite imyaka itatu, bituma aba umwe mu bami bato cyane batwaye ku isi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Fort Portal ku wa Gatatu, komite y’abiru yatangaje ko yahisemo Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru muri UBC, nk’umwami uzasimbura Oyo. Gusa, iri torwa ryahise ritera impaka mu muryango w’ibwami.

Mbere y’itangazwa rya Kijanangoma, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire, yari yatangaje ko Oyo Nyimba yasize umwana w’umuhungu, bityo akaba ari we wari ku murongo wa mbere wo kumusimbura.

Igikomangomakazi Ruth Komuntale, akaba ari mushiki umwe rukumbi wa nyakwigendera Oyo Nyimba, hamwe na nyina, Umugabekazi Best Kemigisa, bavuze ko batemera itoranywa rya Kijanangoma.

Ruth yavuze ko musaza we yasize umurage ugaragaza ko umuhungu we ari we ugomba kumusimbura ku ngoma.

Ati: “Musaza wanjye yasize umurage usobanura neza ko umuntu ukurikira ku murongo ari umuhungu we. Uwo ni we muragwa w’ingoma.”

Yavuze kandi ko uwo murage ugaragaza n’uburyo bwo kubona uzasimbura Oyo mu gihe umuhungu we yaba atabashije gutwara ingoma.

Umubiri w’Umwami Oyo Nyimba wakuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo kuvurirwa kanseri, ugeze muri Uganda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Imyiteguro yo kumutabariza irakomeje, aho biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Gatandatu mu irimbi ry’abami, riri hafi y’ingoro y’ibwami i Fort Portal.

Itangazwa rya Kijanangoma ryakiriwe mu buryo butandukanye, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu banyamakuru bakoranye na we ubwo yakoraga mu Rwanda bamushimiye kuri uyu mwanya mushya.

Kijanangoma yari azwi mu itangazamakuru ry’u Rwanda ku izina rya Eddie David Nkurukenzire, aho yakoze nk’umunyamakuru wa televiziyo mbere yo gukomereza umwuga muri Uganda.

Umunyamakuru wo mu Rwanda, Richard Kwizera, umwe mu bakoranye na we, yanditse kuri X amwifuriza amahirwe, avuga ko Kijanangoma yigeze gusoma amakuru mu Cyongereza, mu gihe we yasomaga amakuru mu Cyongereza no mu Kinyarwanda.

Ubwami bwa Tooro ni bumwe mu bwami gakondo bukomeye muri Uganda. Nubwo Uganda iyoborwa na Perezida watowe kandi ubwami gakondo butagira ububasha bwa politiki buteganywa n’Itegeko Nshinga, bukomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umuco, amateka n’imibereho y’abaturage bo mu bice byabwo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments