• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yapfuye nyuma yo gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari arimo kwiba insinga z’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Nzeri 2026, ahagana saa 7:00, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu w’Itangazamakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Polisi yamenye iby’iyi mpanuka nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wavuze ko insinga z’amashanyarazi ziri kwaka umuriro.

SP Twajamahoro yavuze ko Polisi yahageze igasanga uwo musore amaze gushishura insinga z’amashanyarazi zingana na metero 25, mbere y’uko afatwa n’umuriro.

Ati: “Amakuru twayamenye nyuma y’uko umuturage ahamagaye avuga ko insinga z’amashanyarazi zirimo kwaka. Tuhageze, twasanze n’umuntu wibaga insinga z’amashanyarazi, aho yari amaze gushishura insinga zingana na metero 25. Twasabye REG ko ihagarika amashanyarazi, ariko birababaje kandi bigaragara ko atakoraga ubu bujura wenyine.”

Uyu mupolisi yakomeje avuga ko bibabaje kuba umuntu umwe ashobora kwishora mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi, bikagira ingaruka ku baturage benshi, kuko ubu bujura bushobora gutuma igice kinini cy’Umujyi wa Gisenyi kibura umuriro.

Yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzajya yishora mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ibikorwaremezo.

SP Twajamahoro kandi yavuze ko bamwe mu bagura izi nsinga zibwe baba bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo hari n’abandi bake bazigura imbere mu Rwanda.

Yibukije abaturage ko kugura ibikoresho byibwe ku bikorwaremezo bibujijwe n’amategeko, kandi ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kubigura cyangwa kubicuruza ashobora kubihanirwa.

Yasabye abacuruza ibikoresho nk’ibi kujya bamenya inkomoko yabyo no kugira ibitabo bandikamo amakuru y’ababibagurishije, kugira ngo birinde kwakira ibikoresho byibwe.

Umurambo w’uyu musore, wari utaramenyekana imyirondoro, wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe hategerejwe ko hamenyekana umwirondoro we ndetse hagakorwa n’izindi gahunda zijyanye no kumushyingura.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments