• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gitondo cyo kuwa 10 nzeri 2026 mu mudugudu wa Mbuganzeri akagali ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera umugore witwa Nyirantezimana Donatha w'imyaka 35ans numwana we witwa Umubyeyi joice Aline w'imyaka 5 basanzwe mu nzu babagamo bapfuye bikavugwa ko bishwe banigishijwe ikiziriko cyanasanzwe aho imirambo yari iryamye bikaba binakekwa ko uyu Donatha we yabanje no gusambanywa.

Abaturage bashenguwe n’iyi nkuru basaba iperereza ryihariye bavuga ko batiyumvisha uko abantu 2 bakwicwa kandi batuye mu mudugudu nyamara ntibatabarwe.

Abaturanyi ba Nyirantezimana bavuga bakeka insoresore zirirwa muri ako gace ziba abaturage kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bagasaba iperereza ryimbitse ryagaragaza ababyihishe inyuma.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments