• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore w’imyaka 21 y'amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y'amavuko, nyuma yo kumwizeza ko azamugira umugore.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwamiyaga, mu Kagari ka Rukaragata, mu Murenge wa Kigeyo, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba. Amakuru y’iki cyaha yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 09 Nzeri 2026.

Uyu mwana w’umukobwa yabwiye Igihe ko uwo musore bari basanzwe baturanye ndetse ko bari bamaze hafi umwaka bakundana.

Yavuze ko uwo musore yari amaze igihe amusaba ko baryamana, ariko akabyanga. Avuga ko nyuma yaje kumwizeza ko azamugira umugore, bituma yemera kujyana na we iwe, aho bavuga ko baraye hamwe.

Uyu mwana yagize ati: “Tumaze umwaka dukundana, ari na ho yahereye aranshuka ambwira ko agiye kungira umugore. Tujyana iwabo turararana, mu gitondo aransohora ambwira ko nsubira iwacu.”

Nyuma y’ibyo, uyu mwana avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi, maze ajyanwa ku Kigo Nderabuzima ndetse akomeza kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda, aho yahawe imiti.

Uyu mwana kandi yavuze ko amaze imyaka ibiri yarahagaritse amashuri, ubwo yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bitewe n’ubushobozi buke bw’umuryango we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules, avuga ko uyu musore yafashwe arimo kugerageza gutoroka.

Yagize ati: “Twahawe amakuru, dufatanya n’inzego zitandukanye, afatirwa i Kinihira arimo agerageza gutoroka. Yashyikirijwe ubutabera, ubu iperereza rirakomeje.”

Niyodusenga yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange kurushaho kwigisha abana kwirinda ibishuko bishobora kubagiraho ingaruka, by’umwihariko ibyo guterwa n’ubukene.

Yavuze ko hari gahunda zitandukanye za Leta zigamije gufasha imiryango ifite ubushobozi buke, bityo abaturage bakwiye kuzimenya no kuzifashisha.

Umusore ukekwaho iki cyaha ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe iperereza rikomeje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments