Ubushinjacyaha bwasabiye Nzamurambaho Eric na Niringiyimana Anathole igifungo cya burundu, bubashinja kugira uruhare mu rupfu rwa se, Mushinzimana Stanislas, wasanzwe yapfuye amanitswe mu mugozi.
Urubanza ruregwamo aba basore rwaburanishijwe mu ruhame n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, ku wa 10 Nzeri 2026, mu Murenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amakimbirane hagati ya Nzamurambaho Eric na se yatangiye nyuma y’uko uyu musore yari yagurije se amafaranga 40.000 Frw, maze se akamwizeza kumuha umurima ariko ntawumuhe.
Bwavuze ko ayo makimbirane ari kimwe mu byashingirwagaho mu iperereza, harimo n’ubuhamya bw’abagize umuryango babajijwe n’Ubushinjacyaha.
Nzamurambaho ariko yahakanye ko yagiranye amakimbirane na se ashingiye kuri ayo mafaranga, avuga ko yari yaravuye iwabo.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 23 Ukuboza 2025, Niringiyimana Anathole yasanze se mu cyumba, akamuniga kugeza apfuye.
Bwavuze ko nyuma yaho yahamagaye umuvandimwe we, Nzamurambaho Eric, akaza kumufasha kumanika umurambo wa se bakoresheje umugozi w’inziriramibu.
Ubushinjacyaha kandi bwashingiye ku buhamya bwa mushiki w’aba basore, wavuze ko yabonye Niringiyimana Anathole yica se, nyuma Nzamurambaho Eric akaza kumufasha kumanika umurambo.
Aba bombi bahakana ibyo bashinjwa, bakavuga ko nta ruhare bagize mu rupfu rwa se.
Nzamurambaho Eric yabwiye urukiko ko ku munsi urupfu rwa se bivugwa ko rwabereyeho yari yagiye gusura mushiki we. Yavuze ko imvura yaguye umunsi wose, kuva saa Sita kugeza saa Kumi z’umugoroba, bityo akaba yari aryamye.
Niringiyimana Anathole na we yavuze ko icyo gihe atari mu rugo, ahubwo ko yari yagiye gukora akazi mu Murenge wa Mururu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ibikorwa bubashinja, aba basore bahise bava aho icyaha cyabereye, ariko bakaza kugaruka nyuma nk’abandi bantu baje kureba ibyabaye, mu rwego rwo kugerageza gusibanganya ibimenyetso.
Ku birebana n’igitekerezo cy’uko Mushinzimana Stanislas yaba yariyahuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bubona bidahura n’icyo gitekerezo.
Bwavuze ko ku ifoto ya mbere yafashwe nyakwigendera amaze kumanikwa, umugozi wari uziritse hejuru, ariko amaguru ye akaba yari akora hasi. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi ari bimwe mu bimenyetso bushingiraho buvuga ko urupfu rwe rutaturutse ku kwiyahura, ahubwo ko yaba yarishwe.
Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso n’ibisobanuro byabyo, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Nzamurambaho Eric na Niringiyimana Anathole icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, maze bombi bagahanishwa igifungo cya burundu.
Urubanza rwabereye mu ruhame ku kibuga cy’Akagari ka Murambi, mu Murenge wa Nyakarenzo, ahakekwa ko icyaha cyabereye.
Bamwe mu baturage bitabiriye iburanisha bavuze ko kuba urubanza rwarabereye ahakekwa ko icyaha cyabereye bibafasha kumva neza imikorere y’ubutabera no gusobanukirwa ingaruka zo gukora ibyaha.
Umwe mu bitabiriye iburanisha yagize ati: “Kuburanira ahabereye icyaha bituma tubona uko ubutabera butangwa. Bituma kandi abantu barushaho gutinya gukora ibyaha.”
Urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 8 Ukwakira 2026, ari na bwo Nzamurambaho Eric na Niringiyimana Anathole bazamenyeshwa icyemezo cyarwo.
Like This Post? Related Posts