Indege nto y’intambara itagira umupilote, izwi nka drone, y’u Burusiya yarashe gariyamoshi yari hafi y’umupaka wa Ukraine na Pologne, nyuma gato y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, n’abandi bayobozi bakuru bashinzwe umutekano mu Burayi bari bamaze kunyura muri ako gace.
Igitero cyabereye hafi ya Yahodyn, mu burengerazuba bwa Ukraine, cyibasira moteri ya gariyamoshi. Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke, ndetse abagenzi bari muri iyo gariyamoshi bahise bakurwa muri yo kugira ngo barindwe.
Boris Johnson n’abajyanama bakuru mu by’umutekano, barimo Jonathan Powell wo mu Bwongereza, bari bamaze kunyura muri iyo nzira bari mu yindi gariyamoshi, ubwo bari batashye bavuye mu nama yabereye i Kyiv, mu murwa mukuru wa Ukraine.
Johnson yavuze ko atumva impamvu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse igitero nk’icyo ku bikorwaremezo bya gariyamoshi muri Ukraine.
Yamaganye icyo gitero, avuga ko ari igikorwa kidashyize mu gaciro kandi giteye isoni, asaba ibihugu bishyigikiye Ukraine kongera kuyifasha kubona uburyo buhagije bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.
Ku ruhande rw’u Burusiya, bwatangaje ko bwari bugamije “ibikorwatemezo bya gariyamoshi” mu burengerazuba bwa Ukraine.
Ikigo cya Ukraine gishinzwe gariyamoshi, Ukrzaliznytsia, cyo cyavuze ko bishoboka ko iyo drone yari igambiriye gariyamoshi yari itwaye abantu bo ku rwego rw’abadipolomate.
Ukrzaliznytsia yavuze ko iyo gariyamoshi yari yavuye kuri stasiyo mbere y’igihe cyari giteganyijwe, bitewe n’impinduka ku ngengabihe zakozwe kubera impungenge z’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwibasira ibikorwa remezo bya Ukraine.
Iki kigo kandi cyatangaje ko itegeko ryo kwimura abagenzi muri iyo gariyamoshi ryatanzwe hasigaye iminota 15 ngo icyo gitero kibe.
Ukrzaliznytsia yongeyeho ko David Petraeus, wahoze ayobora CIA, na we yari muri gariyamoshi yari kuri iyo stasiyo ya Yahodyn ubwo igitero cyabaga.
Abategetsi bo muri Ukraine na Pologne bavuze ko igitero cyabereye hafi cyane y’umupaka wa Pologne, ku ntera y’ibilometero bibiri gusa.
Iki gitero cyongeye guteza impungenge ku mutekano w’ibikorwa remezo bya gisivile bya Ukraine, cyane cyane gariyamoshi, zikomeje kugira uruhare rukomeye mu gutwara abagenzi n’ibikoresho mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje.
Like This Post? Related Posts