Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, nyuma y’uko avuze ko umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” u Rwanda rukoresha mu gukomeza kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bizimana
yagarutse kuri iyi ngingo mu kiganiro cyatambutse kuri Public Sénat, cyari
cyitabiriwe n’abasesenguzi batandukanye, barimo Nicolas Normand wahoze ari
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Mali, Congo-Brazzaville na Senegal.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 13 Nzeri 2026, Nduhungirehe yavuze ko
amagambo ya Bizimana atajyanye n’umwanya afite muri Afurika Yunze Ubumwe (AU),
aho ari Perezida w’Inama Nshingwabikorwa y’uyu muryango.
Nduhungirehe
yavuze ko AU yamaze gufata imyanzuro myinshi yamagana FDLR, umutwe ugizwe
n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko uyu muryango
wasabye FDLR yakwamburwa intwaro kandi abayigize bagasubizwa mu gihugu cyawo.
Yongeyeho ko
AU ishyigikiye Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kanama n’ayasinywe
n’abakuru b’ibihugu ku wa 4 Ukuboza 2025 agamije kugarura amahoro n’iterambere
mu karere, aho RDC yiyemeje gusenya FDLR.
Minisitiri
Nduhungirehe yabajije impamvu Bizimana, ukomoka mu gihugu kitashyize umukono
kuri ayo masezerano, yagera aho avuga ko FDLR ari “urwitwazo”.
Ati: “Biteye
agahinda kubona Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe, uwo ingabo z’igihugu cye
zifatanya n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya
Congo, akomeza guhakana kubaho k’umutwe w’abajenosideri, wamaganwe kenshi
n’umuryango nyirizina ayobora.”
Nduhungirehe
yasoje asaba AU kujya irushaho kwitonda mu gutoranya abayobozi bashyirwa mu
myanya ikomeye y’uyu muryango.
Like This Post? Related Posts