Umuhanzikazi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda
rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we,
Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.
Amakuru yizewe agera kuri BTN Rwanda avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri
2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro. Ishimwe
Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we kubera ko atabonetse, ni mu gihe
Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko nawe atabonetse.
Ishimwe
Vestine na Idrissa bakoze ubukwe mu birori bikomeye byabaye ku wa 5 Nyakanga
2025 mu Intare Conference Arena, nyuma yo kwemera kubana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma
y’umwaka urenga gato bakoze ubukwe, umubano wabo wageze aho Vestine yitabaza
inkiko, asaba gutandukana n’umugabo we.
Amakuru twahawe n’umwe mu bazi iby’uru rubanza avuga ko Idrissa yamenyeshejwe
n’urukiko ko yarezwe na Vestine.
Amakuru
avuga ko Vestine yaba yarageze ku mwanzuro wo gusaba gutandukana n’umugabo we
kubera ibintu bitandukanye batumvikanagaho.
Ku rundi
ruhande, amakuru yatanzwe avuga ko Idrissa atifuza ko uyu mubano urangira
binyuze muri gatanya.
Vestine yari
yaraciye amarenga ku buzima bwe bwite
Mbere y’uko
amakuru y’uru rubanza amenyekana, Ishimwe Vestine yari yarigeze gusangiza
abamukurikira ubutumwa bwatumye benshi bibaza ku buzima bwe bwite.
Ku wa 18
Ugushyingo 2025, nyuma y’amezi make gusa akoze ubukwe, Vestine yanditse
ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko atanyuzwe n’ubuzima
yarimo ndetse ko yicuza amwe mu mahitamo yakoze.
Yavuze ko
ubuzima yari abayeho icyo gihe atari bwo yahisemo, ko yari ari mu bihe bikomeye
kandi ko yari yaragize amahitamo atari meza. Muri ubwo butumwa, yagaragaje
kandi ko yize amasomo akomeye ku byamubayeho ndetse ko atifuza kongera kunyura
mu bihe nk’ibyo.
Yagize ati:
“Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo
nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko nta kundi.
Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije.
Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Vestine
kandi yavuze ko igihe kizaza naramuka agize undi mugabo bahisemo kubana,
azabanza kumumenya neza, akamenya umuryango we ndetse n’ibijyanye n’ubuzima
bwe.
Ati:
“Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi
umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha
ukundi.”
Ubutumwa bwe
bwatumye bamwe mu bamukurikira bibaza niba hari ikibazo gikomeye yari arimo
kunyuramo, nubwo icyo gihe nta bisobanuro birambuye yatanze ku byari byatumye
yandika ayo magambo.
Nyuma
y’igihe gito yari amaze gutangaza ubwo butumwa, Vestine yabusibye ku mbuga
nkoranyambaga.
Mu bindi
byagaragaye nyuma y’ubwo butumwa, ni uko amafoto menshi ya Vestine n’umugabo we
Idrissa yari asanzwe kuri Instagram ye yaje kuburirwa irengero.
Ibi byatumye
bamwe mu bakurikiranaga ubuzima bw’uyu muhanzikazi bibaza niba hari ibibazo
byari bitangiye kuvuka mu muryango we.
Nubwo bimeze
bityo, icyo gihe Vestine ntiyigeze atangaza ku mugaragaro ko yatandukanye
n’umugabo we cyangwa ko yaba yaritabaje inkiko.
Ubu noneho
inyandiko zagejejwe mu rukiko ni zo zigaragaza ko umubano wabo uri mu maboko
y’Urukiko.
Ishimwe
Vestine azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze imyaka
akorana na murumuna we Kamikazi Dorcas. Muri iki gihe, bomi batuye muri Canada.
Bombi bazwi
cyane mu muziki wa Gospel, aho bagiye bakora ibitaramo n’indirimbo zitandukanye
zabagize bamwe mu bahanzi bakomeye muri uru rwego mu Rwanda.
Ubuzima
bwabo bw’umuziki bwagiye bukurikiranwa cyane n’abakunzi babo, ndetse n’ubuzima
bwite bwa Vestine bwaje kwitabwaho cyane ubwo yakoraga ubukwe na Idrissa mu
2025.
Ubu, nyuma
y’umwaka urenga gusa, Vestine yamaze kwitabaza urukiko asaba ko ahabwa gatanya
ya burundu n’umugabo we.
Itegeko
rishya ryongereye impamvu zishingirwaho mu gusaba ubutane
Itegeko
rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho
impamvu nshya zishobora gutuma umwe mu bashyingiranywe asaba urukiko
kubatandukanya burundu.
Ingingo ya
248 y’iri tegeko ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane,
ashingiye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.
Mu mpamvu
zisanzwe harimo ubusambanyi, kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta
mpamvu ifite ishingiro mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha
gisebeje no kwanga gutanga ibitunga urugo.
Iri tegeko
rishya kandi ryongereyeho izindi mpamvu, zirimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri,
ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa
imyitwarire ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe usaba ubutane.
Harimo kandi
imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho bombi, cyangwa umwana w’urega cyangwa
w’uregwa.
Indi mpamvu
nshya iteganywa ni igihe abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi
atandatu akurikirana uhereye igihe bashyingiriwe, nta mpamvu ifite ishingiro
ihari.
Itegeko
kandi riteganya ko umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane iyo kubana
kwabo bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe muri bo.
Mu zindi
mpamvu zari zisanzwe zishobora gutuma abashyingiranywe batana, harimo
ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumara nibura imyaka ibiri batabana
ku bushake bwabo.
Bivuze ko mu
gihe urukiko rusuzuma ubusabe bw’ubutane, rureba impamvu zatanzwe n’usaba
ubutane, ibimenyetso bihari ndetse n’ibisobanuro by’uruhande arega, mbere yo
gufata umwanzuro.
Like This Post? Related Posts