• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umugore wo mu gace ka Juja, mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yibarutse abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe, ibintu bidakunze kubaho kandi bivugwa ko ari gake cyane muri icyo gihugu.

Mercy Kanini yabyariye ku Bitaro bya Thika Level Five, aho yibarutse abana batanu atabazwe. Ubusanzwe, inda y’abana benshi nk’aba ishobora gukenera kubagwa bitewe n’uko ishobora guteza ibyago ku mubyeyi cyangwa ku bana.

Kanini yavuze ko akigera ku bitaro yabyaye umwana wa mbere, abaganga batangira gutegura uburyo bwo kumubaga. Gusa nyuma yo kongera kumusuzuma no gusuzuma uko inda yari imeze, abaganga bafashe umwanzuro wo kumureka agakomeza kubyara mu buryo busanzwe.

Uyu mubyeyi yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi muri icyo gihe, ariko ko nyuma yo kubona abana be batanu yishimiye cyane ko bose bavukanye ubuzima. Yashimiye abaganga n’abaforomo bamwitayeho kugeza abyaye.

Nyuma yo kuvuka, aba bana bashyizwe mu cyumba cyihariye cyita ku bana bakivuka kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga. Abana benshi bavukiye rimwe bashobora kuvuka batagejeje igihe cyangwa bakagira ibindi bibazo by’ubuzima, bigatuma bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Umugabo wa Mercy Kanini, Evans Nyamhanga, yavuze ko yari yiteze ko umugore we azabyara abana bane, ariko ko kuba babaye batanu yabifashe nk’igitangaza gikomeye ku muryango.

Nyamhanga yasabye ubufasha bw’abayobozi, imiryango n’abandi bafite ubushobozi, kuko kwita ku bana batanu bavukiye rimwe bisaba amafaranga menshi, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi, imirire n’ibindi bikenerwa mu mikurire yabo.

Kanini asanzwe afite abandi bana babiri, umuhungu n’umukobwa. Ibi bivuze ko aba bana batanu ari inshuro ya gatatu abyaye, bikaba bitumye umuryango we ugira abana barindwi.

Iyi nkuru n'ikindi kimenyetso cy'ubudasa bw’ubuzima bw’umubyeyi n’uburyo kubyara abana benshi icyarimwe bishobora gusaba ubufasha bwihariye bw’abaganga, haba mu gihe cyo kubyara ndetse no mu minsi ikurikira. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments