• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yakiriye Umwami wa Jordan, Abdullah II, mu ruzinduko rwabereye i Abu Dhabi ku Cyumweru.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ubufatanye ndetse n’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mbere yo kwakira Umwami Abdullah II, Sheikh Mohamed yagaragaye ari kumwe n’Umuhungu w’Umwami wa Jordan, Crown Prince Hussein bin Abdullah II.

Ibiro ntaramakuru bya UAE, WAM, byatangaje ko ibiganiro byibanze ku mubano w’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi kandi basuzumye ibibazo bitandukanye biri mu karere ndetse n’izindi ngingo zihuriweho, by’umwihariko ibijyanye n’iterambere ry’ibintu biri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibiro ntaramakuru bya Jordan byo byatangaje ko aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku bibazo biri mu karere, banashimangira ko bazakomeza guhanahana amakuru no kugirana inama mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza umutekano, ituze n’amahoro.

Uru ruzinduko ruje mu gihe ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gushaka uburyo bwo gukorana no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse n’amakimbirane akomeje kugaragara muri ako karere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments