Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yakiriye Umwami wa Jordan, Abdullah II, mu ruzinduko rwabereye i Abu Dhabi ku Cyumweru.
Abayobozi bombi bagiranye
ibiganiro byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ubufatanye ndetse
n’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mbere yo kwakira Umwami Abdullah
II, Sheikh Mohamed yagaragaye ari kumwe n’Umuhungu w’Umwami wa Jordan, Crown
Prince Hussein bin Abdullah II.
Ibiro ntaramakuru bya UAE, WAM,
byatangaje ko ibiganiro byibanze ku mubano w’ubuvandimwe hagati y’ibihugu
byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego
zitandukanye, hagamijwe guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi.
Abayobozi bombi kandi basuzumye
ibibazo bitandukanye biri mu karere ndetse n’izindi ngingo zihuriweho,
by’umwihariko ibijyanye n’iterambere ry’ibintu biri kubera mu Burasirazuba bwo
Hagati.
Ibiro ntaramakuru bya Jordan byo
byatangaje ko aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku bibazo biri mu karere,
banashimangira ko bazakomeza guhanahana amakuru no kugirana inama mu rwego rwo
gushyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza umutekano, ituze n’amahoro.
Uru ruzinduko ruje mu gihe ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati
bikomeje gushaka uburyo bwo gukorana no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo
by’umutekano ndetse n’amakimbirane akomeje kugaragara muri ako karere.