Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda yitwaye neza mu mukino wa kabiri wo mu itsinda mu Gikombe
cya Afurika, itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti
3-1.
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 16 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda na RDC zatanye mu mitwe mu nzu
y’imikino ya El Menzah i Tunis muri Tunisia.
Umukino
watangiye u Rwanda rwitwara neza rutwara iseti ya mbere ku manota 25-22, mbere
y’uko na RDC igaruka mu mukino igatwara iseti ya kabiri ku manota 25-21.
Ikipe y’u
Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin yitwaye neza itwara iseti ya gatatu ku manota
25-21 ndetse n’iya kane ku manota 25-20, bituma umukino urangira ari amaseti
3-1.
N’ubwo u
Rwanda rwatsinze ariko rwagowe bikomeye n’ubwugarizi (Réceptions na Block)
byatumaga umutoza ahindagura abakinnyi ashaka igisubizo.
Kapiteni
Dusenge Wicklif yafashije cyane u Rwanda kubona intsinzi akora amanota 27
harimo amanota 22 yo kwataka.
Kuri uyu wa
Kane tariki 17 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda rukina na
Cameroon saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Ikipe izaba
iya mbere muri iri tsinda izahita ijya muri 1/8 naho izindi zizaca mu mikino ya
kamarampaka.